1
Matayo 21:22
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu
KBNT
Icyo muzasaba cyose musenga, mubigiranye ukwemera, muzagihabwa.»
Yenzanisa
Ongorora {{vhesi}}
2
Matayo 21:21
Yezu arabasubiza ati «Ndababwira ukuri: iyaba mwari mufite ukwemera kudashidikanya, ntimwakora gusa ibyo maze kugirira iki giti cy’umutini, ahubwo mwabwira uriya musozi muti ’Vaho wirohe mu nyanja’, maze bikaba.
3
Matayo 21:9
Nuko imbaga y’abantu yari imushagaye, bamwe imbere abandi inyuma, bose barangurura amajwi bati «Hozana! Harakabaho mwene Dawudi! Nasingizwe Uje mu izina rya Nyagasani! Hozana, nahabwe impundu mu ijuru!»
4
Matayo 21:13
Maze arababwira ati «Handitswe ngo ’Inzu yanjye izitwa ingoro yo gusengeramo; none mwebwe mwayigize ubuvumo bw’abajura!’»
5
Matayo 21:5
«Mubwire Umwari wa Siyoni, muti ’Nguwo Umwami wawe w’ituze agusanze yicaye ku ndogobe n’iyayo, icyana cy’itungo riheka imizigo.’»
6
Matayo 21:42
Nuko Yezu arababwira ati «Ntimwigeze musoma mu Byanditswe ngo ’Ibuye ryajugunywe n’abubatsi ryabaye insanganyarukuta; icyo gikorwa cya Nyagasani cyatubereye igitangaza.’
7
Matayo 21:43
Ni cyo gituma mbabwira nti ’Ingoma y’Imana muzayinyagwa, maze ihabwe ihanga rizayibyaza imbuto.’
Pekutangira
Bhaibheri
Zvirongwa
Mavideo