1
Matayo 18:20
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu
KBNT
Koko, iyo babiri cyangwa batatu bateraniye hamwe mu izina ryanjye, mba ndi aho hagati yabo.»
Yenzanisa
Ongorora {{vhesi}}
2
Matayo 18:19
Byongeye kandi ndababwira ukuri: niba babiri muri mwe ku isi bashyize hamwe ngo bagire icyo basaba, bazagihabwa na Data uri mu ijuru.
3
Matayo 18:2-3
Ahamagara umwana muto, amushyira hagati yabo, nuko aravuga ati «Ndababwira ukuri: nimudahinduka ngo mumere nk’abana, nta bwo muzinjira mu Ngoma y’ ijuru.
4
Matayo 18:4
Uwicisha bugufi wese nk’uyu mwana, uwo ni we usumba abandi mu Ngoma y’ijuru.
5
Matayo 18:5
Uwakira neza umwana nk’uyu ari jye agirira, ni jye aba yakiriye.
6
Matayo 18:18
Ndababwira ukuri: ibyo muzaba mwaboshye mu nsi byose, bizabohwa no mu ijuru; n’ibyo muzaba mwabohoye mu nsi, bizabohorwa no mu ijuru.
7
Matayo 18:35
Nguko uko Data wo mu ijuru azabagirira, nimutababarira bagenzi banyu mubikuye ku mutima.»
8
Matayo 18:6
Ariko nihagira ugusha mu cyaha umwe muri bene aba bato banyemera, ikimukwiye ni uko bamuhambira ku ijosi urusyo rusheshwa n’indogobe maze akarohwa mu nyanja rwagati.
9
Matayo 18:12
Mwe murabibona mute? Niba umuntu afite intama ijana, iyo imwe muri zo izimiye, ntasiga za zindi mirongo urwenda n’icyenda ku musozi, akajya gushaka iyazimiye?
Pekutangira
Bhaibheri
Zvirongwa
Mavideo