1
Matayo 1:21
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu
KBNT
Azabyara umwana uzamwite Yezu, kuko ari we uzakiza umuryango we ibyaha byawo.»
Yenzanisa
Ongorora {{vhesi}}
2
Matayo 1:23
«Dore Umukobwa w’isugi agiye gusama inda, maze azabyare umuhungu, nuko bazamwite Emanuweli» , ari byo kuvuga ngo «Imana turi kumwe.»
3
Matayo 1:20
Igihe yari akibizirikana, Umumalayika wa Nyagasani amubonekera mu nzozi, aramubwira ati «Yozefu, mwana wa Dawudi, witinya kuzana umugeni wawe Mariya, kuko yasamye ku bubasha bwa Roho Mutagatifu.
4
Matayo 1:18-19
Dore uko Yezu Kristu yavutse. Nyina Mariya yari yarasabwe na Yozefu; mu gihe batarabana, aza gusama inda ku bubasha bwa Roho Mutagatifu. Yozefu, umugabo we, wari intungane kandi utashakaga kumuteza urubwa, yigira inama yo kumusezerera rwihishwa.
Pekutangira
Bhaibheri
Zvirongwa
Mavideo