1
Yozuwe 1:9
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu
KBNT
Sinabikubwiye se nti ’Komera kandi ube intwari’? Wihinda umushyitsi wigira ubwoba kuko Uhoraho, Imana yawe, azaba ari kumwe nawe aho uzajya hose.»
Yenzanisa
Ongorora {{vhesi}}
2
Yozuwe 1:8
Iki gitabo cy’amategeko ntikikave ku munwa wawe, uzajye ukizirikana amanywa n’ijoro, kugira ngo wihatire gukurikiza ibyanditswemo byose, kuko ari bwo inzira zawe zizagutunganira, bityo ukazahirwa.
3
Yozuwe 1:7
Ni koko, komera kandi ube intwari cyane; haranira gukurikiza amategeko yose umugaragu wanjye Musa yaguhaye. Ntuzayace iruhande, haba iburyo cyangwa se ibumoso, kugira ngo uzahirwe aho uzajya hose.
4
Yozuwe 1:5
Mu buzima bwawe bwose, nta n’umwe uzakugandira. Nk’uko nabanye na Musa, nawe ni ko tuzabana; ntuzambura, sinzagutererana.
5
Yozuwe 1:6
Komera kandi ube intwari, kuko ari wowe uzashyikiriza rubanda iki gihugu nasezeranije abasekuruza babo kubahaho umurage.
6
Yozuwe 1:3
Aho muzakandagiza ibirenge byanyu hose, narahabeguriye nk’uko nabibwiye Musa
7
Yozuwe 1:2
«Umugaragu wanjye Musa yarapfuye, none rero haguruka wambuke Yorudani iyi, wowe n’iyi mbaga yose, mujye mu gihugu mbahaye, mwebwe Abayisraheli.
8
Yozuwe 1:1
Musa, umugaragu w’Uhoraho amaze gupfa, Uhoraho abwira umufasha wa Musa, ari we Yozuwe mwene Nuni, ati
9
Yozuwe 1:4
kuva ku butayu kugera kuri Libani, kuva ku Ruzi runini rwa Efurati, kugera ku Nyanja nini iburengerazuba, icyo gihugu cyose cy’Abaheti kizaba icyanyu.
10
Yozuwe 1:18
Uzagusuzugura wese kandi ntiyumvire amagambo yawe yose mu byo uzaba wategetse, azicwa. Rwose komera kandi ube intwari!»
11
Yozuwe 1:11
«Munyure mu ngando maze mutegeke imbaga, muti ’Nimutegure impamba, kuko mu minsi itatu muzambuka Yorudani iyi, kugira ngo mwinjire mu gihugu, Uhoraho, Imana yanyu, abahaye ngo kibe icyanyu.’»
Pekutangira
Bhaibheri
Zvirongwa
Mavideo