1
Yohani 19:30
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu
KBNT
Yezu amaze kunywa kuri iyo divayi irura, aravuga ati «Birujujwe.» Nuko umutwe uregukira imbere, araca.
Yenzanisa
Ongorora {{vhesi}}
2
Yohani 19:28
Nyuma y’ibyo, Yezu wari uzi ko byose birangiye, kugira ngo Ibyanditswe byuzuzwe, aravuga ati «Mfite inyota.»
3
Yohani 19:26-27
Yezu abonye Nyina, ahagararanye na wa mwigishwa yakundaga, abwira Nyina ati «Mubyeyi, dore umwana wawe.» Abwira na wa mwigishwa ati «Dore Nyoko.» Guhera icyo gihe, uwo mwigishwa amujyana iwe.
4
Yohani 19:33-34
ariko bageze kuri Yezu, basanga yapfuye, we ntibirirwa bamuvuna amaguru; ahubwo umwe mu basirikare amutikura icumu mu rubavu, maze ako kanya havamo amaraso n’amazi.
5
Yohani 19:36-37
Ibyo byabaye ari ukugira ngo huzuzwe Ibyanditswe ngo «Nta gufwa rye rizavunika.» N’ahandi mu Byanditswe havuga ngo «Bazarangamira uwo bazaba bahinguranyije.»
6
Yohani 19:17
Nuko bafata Yezu, maze agenda yikoreye umusaraba we, yerekeza ahantu hitwa «ku Kibihanga», mu gihebureyi hakitwa «Gologota».
7
Yohani 19:2
Abasirikare bamushyira ku mutwe ikamba babohesheje amahwa, bamwambika n’igishura gitukura
Pekutangira
Bhaibheri
Zvirongwa
Mavideo