1
Yohani 14:27
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu
KBNT
Mbasigiye amahoro, mbahaye amahoro yanjye. Sinyabahaye nk’uko isi iyatanga. Ntimukuke umutima kandi ntimugire ubwoba.
Yenzanisa
Ongorora {{vhesi}}
2
Yohani 14:6
Yezu aramusubiza ati «Ni jye Nzira, n’Ukuri n’Ubugingo. Nta we ugera kuri Data atanyuzeho.
3
Yohani 14:1
Ntimugakuke umutima. Nimwemere Imana nanjye munyemere.
4
Yohani 14:26
ariko Umuvugizi Roho Mutagatifu, Data azohereza mu izina ryanjye, ni we uzabigisha byose, kandi abibutse n’ibyo nababwiye byose.
5
Yohani 14:21
Umenya amategeko yanjye kandi akayubaha, ni we unkunda. Kandi rero unkunda, azakundwa na Data, nanjye nzamukunda kandi nzamwiyereka.»
6
Yohani 14:16-17
Nanjye nzasaba Data, azabahe undi Muvugizi, uzaza kubana namwe iteka. Uwo ni Roho Nyir’ukuri isi idashobora kwakira, kuko itamubona kandi ntimumenye. Mwebwe ariko muramuzi, kuko abana namwe kandi akababamo.
7
Yohani 14:13-14
Byongeye kandi, icyo muzasaba Data cyose mu izina ryanjye, nzagikora, kugira ngo Data ahererwe ikuzo muri Mwana. Nimugira icyo musaba mu izina ryanjye, nzagikora.
8
Yohani 14:15
Niba munkunda koko, muzubaha amategeko yanjye.
9
Yohani 14:2
Mu nzu ya Data hari ibyicaro byinshi; iyo bitaba byo, mba narabibabwiye. Ubu ngiye kubategurira umwanya.
10
Yohani 14:3
Nimara kugenda, nkabategurira umwanya, nzagaruka mbajyane hamwe nanjye, kugira ngo aho ndi, namwe abe ari ho muba.
11
Yohani 14:5
Tomasi aramusubiza ati «Nyagasani, tube tutazi aho ugiye, ukabona ko twamenya inzira dute?»
Pekutangira
Bhaibheri
Zvirongwa
Mavideo