1
Yohani 11:25-26
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu
KBNT
Yezu aramubwira ati «Ni jye zuka n’ubugingo; unyemera, n’aho yaba yarapfuye, azabaho. Byongeye umuntu wese uriho kandi akanyemera, ntateze gupfa. Ibyo urabyemera?»
Yenzanisa
Ongorora {{vhesi}}
2
Yohani 11:40
Yezu aramubwira ati «Sinakubwiye ko niwemera uri bubone ikuzo ry’Imana?»
3
Yohani 11:35
Nuko Yezu asuka amarira.
4
Yohani 11:4
Yezu abyumvise, aravuga ati «Iyo ndwara si iyo kumwica, ahubwo ni iyo kugaragaza ikuzo ry’Imana, ndetse igahesha ikuzo Umwana w’Imana.»
5
Yohani 11:43-44
Amaze kuvuga atyo, arangurura ijwi rihanitse, ati «Lazaro, ngwino, sohoka.» Uwari warapfuye arasohoka, aza ibiganza n’ibirenge bigihambiriye, no mu maso hagipfukishije ibitambaro. Yezu arababwira ati «Nimumuhambure, maze mumureke agende.»
6
Yohani 11:38
Yezu yongera gushenguka umutima maze ajya ku mva; iyo mva yari ubuvumo bari bakingishije ibuye.
7
Yohani 11:11
Amaze kubabwira ibyo, yungamo, ati «Incuti yacu Lazaro arasinziriye, ngiye kumukangura.»