1
Abehebureyi 4:12
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu
KBNT
Koko Ijambo ry’Imana ni irinyabuzima, ni irinyabushobozi, kandi riratyaye kurusha inkota y’amugi abiri. Riracengera kugeza aho umutima n’ubwenge bitandukanira, hagati y’ingingo n’imisokoro; rigasobanura ibyifuzo n’ibitekerezo byihishe muri muntu.
Yenzanisa
Ongorora {{vhesi}}
2
Abehebureyi 4:16
Nitwegerane rero ubwizere intebe ya Nyirineza, kugira ngo tugirirwe impuhwe, kandi duhabwe imbaraga zizadufasha igihe kigeze.
3
Abehebureyi 4:15
Koko rero ntidufite Umuherezagitambo mukuru wananirwa kudutabara mu ntege nke zacu; yageragejwe muri byose, ku buryo bumwe natwe, ariko ntiyatsindwa n’icyaha.
4
Abehebureyi 4:13
Nta kiremwa na kimwe kiribera intaboneka, ahubwo byose biratamuruye kandi biritaragaje mu maso y’Uwo tuzagomba kumurikira ibyacu.
5
Abehebureyi 4:14
Ubwo dufite Umuherezagitambo mukuru uhebuje, watashye mu ijuru, Yezu, Umwana w’Imana, nitwikomezemo ukwemera.
6
Abehebureyi 4:11
Nitwihutire rero kwinjira muri icyo kiruhuko, ngo hato urugero rw’ukutemera kwacu rutagira uwo rugusha.
Pekutangira
Bhaibheri
Zvirongwa
Mavideo