1
Intangiriro 41:16
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu
KBNT
Yozefu abwira Farawo, ati «Si jye, ni Imana iri busubize Farawo ijambo ry’amahoro.»
Yenzanisa
Ongorora {{vhesi}}
2
Intangiriro 41:38
Farawo ni ko kubaza abagaragu be, ati «Umuntu nk’uyu wifitemo umwuka w’Imana azaboneka he?»
3
Intangiriro 41:39-40
Farawo abwira Yozefu, ati «Ubwo Imana yakweretse ibyo byose, nta muntu w’umunyabwenge witonda kukurusha. Ni wowe mpaye ubutware bw’urugo rwanjye, kandi imbaga yanjye yose izumvira itegeko ryawe. Icyo nzakurusha gusa ni intebe ya cyami.»
4
Intangiriro 41:52
Uwa kabiri amwita Efurayimu (bisobanura ngo ’Yampaye kororoka’), avuga ati «mbitewe n’uko Imana yampaye kororokera mu gihugu naboneyemo akababaro.»
5
Intangiriro 41:51
Uw’imfura Yozefu amwita Manase (bisobanura ngo ’Yanyibagije’), agira ati «mbitewe n’uko Imana yanyibagije umuruho wanjye n’inzu ya data.»
Pekutangira
Bhaibheri
Zvirongwa
Mavideo