1
Ezekiyeli 7:19
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu
KBNT
Feza yabo bazayinyanyagiza mu mihanda na zahabu yabo ihindane; ari zahabu cyangwa feza yabo, nta kizashobora kubakiza umunsi w’uburakari bw’Uhoraho. Ntibazongera guhaga cyangwa kurengwa ukundi, kuko ari byo byari imvano y’ugucumura kwabo.
Yenzanisa
Ongorora {{vhesi}}
2
Ezekiyeli 7:27
Umwami azajya mu cyunamo, igikomangoma kizikame mu bwihebe, n’ibiganza by’abatuye igihugu bihinde umushyitsi. Nzabahana nkurikije imyifatire yabo, mbacire urubanza nkurikije uko na bo baca izabo, maze bazamenye ko ndi Uhoraho.
3
Ezekiyeli 7:4
Sinzigera nkurebana impuhwe kandi sinzanakubabarira, ahubwo nzagushinja imyifatire yawe, amahano wakoze azakugumeho maze muzamenye ko ndi Uhoraho.’»
4
Ezekiyeli 7:9
Sinzigera nkurebana impuhwe kandi sinzanakubabarira; ahubwo nzaguhana nkurikije imyifatire yawe, amahano wakoze akugumeho maze muzamenye ko ndi Uhoraho, nkaba mbahannye.