1
Iyimukamisiri 6:6
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu
KBNT
Ni cyo gituma uzabwira Abayisraheli uti ‘Ndi Uhoraho! Nzabavana mu buretwa bw’Abanyamisiri, mbagobotore mu bucakara; nzabarokoza ukuboko gufite imbaraga n’ubushobozi.
Yenzanisa
Ongorora {{vhesi}}
2
Iyimukamisiri 6:7
Nzabagira umuryango wanjye bwite, maze mbabere Imana. Muzamenya ko ari jyewe Uhoraho Imana yanyu, yabakuye ku gahato k’imirimo y’Abanyamisiri.
3
Iyimukamisiri 6:8-9
Nzabinjiza mu gihugu narahiye kuzaha Abrahamu, Izaki na Yakobo; nzakibahaho umunani: Ndi Uhoraho!’» Musa abwira Abayisraheli atyo; nyamara ntibamwumva, ku mpamvu y’ubwoba n’ubucakara bwabo bukabije.
4
Iyimukamisiri 6:1
Uhoraho abwira Musa, ati «Ugiye kuzabona vuba icyo nzakorera Farawo: azabareka bagende, abihatiwe n’ukuboko kwanjye gufite imbaraga; azabirukana mu gihugu cye abihatiwe n’ukuboko kwanjye gufite imbaraga!»
Pekutangira
Bhaibheri
Zvirongwa
Mavideo