1
Icya kabiri cy'Abami 20:5
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu
KBNT
«Subirayo ubwire Hezekiya, umutware w’umuryango wanjye, uti ’Jyewe, Uhoraho, Imana ya sokuruza Dawudi, numvise amasengesho yawe, mbona n’amarira yawe, none ngiye kugukiza: ndetse mu minsi itatu uzashobora kuzamuka ujye mu Ngoro y’Uhoraho.
Yenzanisa
Ongorora {{vhesi}}
2
Icya kabiri cy'Abami 20:3
«Ndagusabye, Uhoraho, ibuka ko nagenze imbere yawe nta buryarya kandi n’umutima utunganye, ngakora ibigushimishije.» Nuko Hezekiya asuka amarira menshi cyane.
3
Icya kabiri cy'Abami 20:1
Muri iyo minsi, Hezekiya afatwa n’indwara ya simusiga. Umuhanuzi Izayi mwene Amosi aza kumureba, maze aramubwira ati «Uhoraho aravuze ngo ’Raga abo mu rugo rwawe kuko ugiye gupfa, utazakira.’»
4
Icya kabiri cy'Abami 20:6
Nkongereye imyaka cumi n’itanu ku gihe wari kuzabaho. Kandi nzagukiza wowe n’uyu murwa, mbagobotore mu nzara z’umwami w’Abanyashuru; nzarinda uyu murwa mbigiriye jye ubwanjye Imana, n’umugaragu wanjye Dawudi.’»