1
Icya kabiri cy'Amateka 7:14
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu
KBNT
maze abantu banjye bitiriwe izina ryanjye bakicisha bugufi, bagasenga, bagashaka uruhanga rwanjye kandi bakareka ingeso mbi zabo, nanjye nzumvira mu ijuru mbabarire ibicumuro byabo kandi nkize igihugu cyabo.
Yenzanisa
Ongorora {{vhesi}}
2
Icya kabiri cy'Amateka 7:15
Ubu ngubu amaso yanjye arareba kandi amatwi yanjye arumva amasengesho avugirwa aha hantu.
3
Icya kabiri cy'Amateka 7:16
Kandi kuva ubu ntoranyije iyi Ngoro ndayitagatifuje kugira ngo izina ryanjye rizayibemo ubuziraherezo; nzayihozaho amaso kandi nyihozeho umutima wanjye iteka ryose.
4
Icya kabiri cy'Amateka 7:13
Ninkinga ijuru imvura ntigwe, nintegeka inzige ngo zangize igihugu, ninohereza icyorezo mu bantu banjye
5
Icya kabiri cy'Amateka 7:12
Nuko Uhoraho aramubonekera nijoro maze aramubwira ati «Numvise amasengesho yawe kandi nahisemo aha hantu ngo habe Ingoro yo guturiramo ibitambo.