1
Icya mbere cya Samweli 17:45
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu
KBNT
Dawudi aramusubiza ati «Wowe unteye witwaje inkota, intambi n’icumu; naho jyewe nje nitwaje izina ry’Uhoraho Umushoborabyose, Imana y’ingabo za Israheli wasuzuguye.
Yenzanisa
Ongorora {{vhesi}}
2
Icya mbere cya Samweli 17:47
Bityo iri koraniro ryose rizamenya ko Uhoraho adakoresha inkota cyangwa icumu; ni we mugenga w’ingabo kandi arabagabiza ibiganza byacu.»
3
Icya mbere cya Samweli 17:37
Dawudi arakomeza ati «Uhoraho wankijije inzara z’intare n’iz’ikirura, ubwe azandokora n’ikiganza cy’uriya Mufilisiti.» Sawuli abwira Dawudi, ati «Ngaho genda, maze Uhoraho abe kumwe nawe.»
4
Icya mbere cya Samweli 17:46
Uyu munsi Uhoraho arakungabiza, ndakwica maze nguce umutwe, kandi intumbi z’ingabo z’Abafilisiti ndazigaburira inyoni zo mu kirere n’inyamaswa zo mu gasozi. Maze isi yose izamenyereho ko muri Israheli hari Imana.
5
Icya mbere cya Samweli 17:40
Aherako afata inkoni ye mu ntoki, atoragura amabuyengeri atanu mu mugezi, ayashyira mu gahago ke ka gishumba, afata n’umuhumetso we maze agenda asanga Umufilisiti.
6
Icya mbere cya Samweli 17:32
Dawudi abwira Sawuli, ati «Ntihagire n’umwe ukuka umutima kubera uriya Mufilisiti; jyewe umugaragu wawe ndajya kumurwanya.»