1
Icya mbere cya Samweli 17:45
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu
KBNT
Dawudi aramusubiza ati «Wowe unteye witwaje inkota, intambi n’icumu; naho jyewe nje nitwaje izina ry’Uhoraho Umushoborabyose, Imana y’ingabo za Israheli wasuzuguye.
तुलना
अन्वेषण गर्नुहोस् Icya mbere cya Samweli 17:45
2
Icya mbere cya Samweli 17:47
Bityo iri koraniro ryose rizamenya ko Uhoraho adakoresha inkota cyangwa icumu; ni we mugenga w’ingabo kandi arabagabiza ibiganza byacu.»
अन्वेषण गर्नुहोस् Icya mbere cya Samweli 17:47
3
Icya mbere cya Samweli 17:37
Dawudi arakomeza ati «Uhoraho wankijije inzara z’intare n’iz’ikirura, ubwe azandokora n’ikiganza cy’uriya Mufilisiti.» Sawuli abwira Dawudi, ati «Ngaho genda, maze Uhoraho abe kumwe nawe.»
अन्वेषण गर्नुहोस् Icya mbere cya Samweli 17:37
4
Icya mbere cya Samweli 17:46
Uyu munsi Uhoraho arakungabiza, ndakwica maze nguce umutwe, kandi intumbi z’ingabo z’Abafilisiti ndazigaburira inyoni zo mu kirere n’inyamaswa zo mu gasozi. Maze isi yose izamenyereho ko muri Israheli hari Imana.
अन्वेषण गर्नुहोस् Icya mbere cya Samweli 17:46
5
Icya mbere cya Samweli 17:40
Aherako afata inkoni ye mu ntoki, atoragura amabuyengeri atanu mu mugezi, ayashyira mu gahago ke ka gishumba, afata n’umuhumetso we maze agenda asanga Umufilisiti.
अन्वेषण गर्नुहोस् Icya mbere cya Samweli 17:40
6
Icya mbere cya Samweli 17:32
Dawudi abwira Sawuli, ati «Ntihagire n’umwe ukuka umutima kubera uriya Mufilisiti; jyewe umugaragu wawe ndajya kumurwanya.»
अन्वेषण गर्नुहोस् Icya mbere cya Samweli 17:32