Hanyuma Moridekayi yandika ibyo, abyoherereza Abayuda bose bo mu bihugu by'Umwami Ahasuwerusi byose, aba hafi n'aba kure, abategeka ko umunsi wa cumi n'ine n'uwa cumi n'itanu w'ukwezi Adari, bayigira iminsi mikuru uko umwaka utashye, kuko iyo minsi ari yo Abayuda baruhukiyemo abanzi babo, kandi uko kwezi akaba ari ko kwababereye uk'umunezero mu cyimbo cy'umubabaro, hakaba umunsi mwiza mu cyimbo cyo kwirabura. Kandi abategeka ko bayigira iminsi yo gusangiriraho no kunezerwa, bagahana amafunguro, bagaha abakene impano.