2 Petero 1:3-4
2 Petero 1:3-4 BYSB
kuko imbaraga z'ubumana bwayo zatugabiye ibintu byose bizana ubugingo no kūbaha Imana, tubuheshejwe no kumenya neza uwaduhamagarishije ubwiza bwe n'ingeso ze nziza. Ibyo ni byo byatumye aduha ibyo yasezeranije by'igiciro cyinshi, bikomeye cyane kugira ngo bibatere gufatanya na kamere y'Imana, mumaze guhunga no gukira kononekara kwazanywe mu isi no kwifuza.




