1
Abaroma 12:2
Bibiliya Yera
BYSB
Kandi ntimwishushanye n'ab'iki gihe, ahubwo muhinduke rwose mugize imitima mishya, kugira ngo mumenye neza ibyo Imana ishaka, ari byo byiza bishimwa kandi bitunganye rwose.
비교
Abaroma 12:2 살펴보기
2
Abaroma 12:1
Nuko bene Data, ndabinginga ku bw'imbabazi z'Imana ngo mutange imibiri yanyu, ibe ibitambo bizima byera bishimwa n'Imana, ari ko kuyikorera kwanyu gukwiriye.
Abaroma 12:1 살펴보기
3
Abaroma 12:12
Mwishime mufite ibyiringiro mwihanganira amakuba, mukomeze gusenga mushikamye
Abaroma 12:12 살펴보기
4
Abaroma 12:21
Ikibi cye kukunesha, ahubwo unesheshe ikibi icyiza.
Abaroma 12:21 살펴보기
5
Abaroma 12:10
Ku byo gukunda bene Data mukundane rwose, ku by'icyubahiro umuntu wese ashyire imbere mugenzi we
Abaroma 12:10 살펴보기
6
Abaroma 12:9
Urukundo rwanyu rwe kugira uburyarya. Mwange ibibi urunuka muhorane n'ibyiza.
Abaroma 12:9 살펴보기
7
Abaroma 12:18
Niba bishoboka, mu rwanyu ruhande mubane amahoro n'abantu bose.
Abaroma 12:18 살펴보기
8
Abaroma 12:19
Bakundwa, ntimwihōranire ahubwo mureke Imana ihōreshe uburakari bwayo, kuko byanditswe ngo “Guhōra ni ukwanjye, ni jye uzītura, ni ko Uwiteka avuga.”
Abaroma 12:19 살펴보기
9
Abaroma 12:11
ku by'umwete ntimube ibyangwe, muhirimbane mu mitima mukorere Umwami wacu.
Abaroma 12:11 살펴보기
10
Abaroma 12:3
Ndababwira umuntu wese muri mwe, mbwirijwe n'ubuntu nahawe, mwe kwifata uko mutari, ahubwo mutekereze mwitonze nk'uko Imana yagereye umuntu wese kwizera.
Abaroma 12:3 살펴보기
11
Abaroma 12:17
Ntimukīture umuntu inabi yabagiriye. Mwirinde kugira ngo ibyo mukora bibonekere abantu bose ko ari byiza.
Abaroma 12:17 살펴보기
12
Abaroma 12:16
Muhuze imitima, ntimukararikire ibikomeye ahubwo mwemere kubana n'ibyoroheje. Ntimukiyite abanyabwenge.
Abaroma 12:16 살펴보기
13
Abaroma 12:20
Ahubwo umwanzi wawe nasonza umugaburire, nagira inyota umuhe icyo anywa, kuko nugira utyo uzaba umurunzeho amakara yaka ku mutwe.
Abaroma 12:20 살펴보기
14
Abaroma 12:14-15
Ababarenganya mubasabire umugisha, mubasabire ntimubavume. Mwishimane n'abishima, murirane n'abarira.
Abaroma 12:14-15 살펴보기
15
Abaroma 12:13
mugabanye abera uko bakennye, mushishikarire gucumbikira abashyitsi.
Abaroma 12:13 살펴보기
16
Abaroma 12:4-5
Nk'uko mu mubiri umwe dufite ingingo nyinshi, kandi ingingo zose zikaba zidafite umurimo umwe, natwe ni ko turi kuko turi benshi, nyamara turi umubiri umwe muri Kristo, umuntu wese ni urugingo rwa mugenzi we.
Abaroma 12:4-5 살펴보기