Incuti eshatu za Yobu zamenye ayo makuba yamugwiririye, buri wese ava mu gihugu cye, bajya inama y’ukuntu bamusanga bakamushyigikira, bakamuhumuriza. Elifazi yari avuye i Temani, Bilidadi avuye Shuwa, naho Sofari aturutse Nahama. Bubuye amaso bakiri kure, ntibamumenya; ni ko gutera hejuru bararira, bashishimura ibishura byabo, kandi binyanyagiza umukungugu ku mutwe.
Nuko baguma aho, bicaye hasi iruhande rwe, bahamara iminsi irindwi n’amajoro arindwi, nta jambo bamubwiye, kuko babonaga umubabaro we ari mwinshi cyane.