Logò Ngwá Baịbụl
Akara Eji Eme Ọchịchọ

Yonasi 2

2
Yonasi arokoka
1Uhoraho ategeka ifi nini#2.1 ifi nini: twibuke ko uyu ari umugani. Uwawuhimbye arashaka kutwumvisha ko nta we uhunga Imana, ko akari kera izashyira ikageza uwanga aho Yo ishaka. kumira Yonasi. Yonasi amara mu nda y’ifi iminsi itatu n’amajoro atatu. 2Aho yari aho mu nda y’ifi, asenga Uhoraho Imana ye, ati
3«Ubwo nari mu kaga natakiye Uhoraho maze aransubiza.
Ubwo nari ikuzimu narahamagaye, wumva ijwi ryanjye.
4Wari waranjugunye mu ndiba y’inyanja, rwagati muri zo,
maze ngotwa n’umwuzure.
Imivumba yawe yose n’ingashya byawe binyirohaho.
5Nanjye nkavuga nti ’Nciwe mu maso yawe;
nzongera kureba nte Ingoro yawe ntagatifu?’
6Amazi yaramize ngerwa mu mihogo, imihengeri irangota,
icyatsi cyo mu nyanja kinyizinguriza ku mutwe.
7Nagarukiye aho imisozi itewe inkingi,
bampeza inyuma y’ishyanga ubuziraherezo.
Nyamara ni wowe wazahuye mu rwobo ubuzima bwanjye,
Uhoraho Mana yanjye.
8Igihe nari nihebye, nta mutima nkigira,
ni bwo nibutse Uhoraho,
maze isengesho ryanjye rikugeraho
mu Ngoro yawe ntagatifu.
9Abibeshya bakiringira ibitagira shinge, nibizeyukire.
10Jyewe nzagutura igitambo, nkuririmbire ngushimira,
nzarangiza n’icyo nasezeranye.
Uhoraho ni we mukiza!»
11Uhoraho ategeka ifi, iruka Yonasi ku nkombe#2.11 ku nkombe: Yonasi yaruhiye ubusa kuko asubiye iyo yavuye. Nta kundi yagira: agomba kumvira..

Nke Ahọpụtara Ugbu A:

Yonasi 2: KBNT

Mee ka ọ bụrụ isi

Mapịa

Lee anya n'etiti ihe abụọ

Kesaa

None

Ịchọrọ ka echekwaara gị ihe ndị gasị ị mere ka ha pụta ìhè ná ngwaọrụ gị niile? Debanye aha gị ma ọ bụ mee mbanye