1
Imigani 3:5-6
Bibiliya Yera
BYSB
Wiringire Uwiteka n'umutima wawe wose, We kwishingikiriza ku buhanga bwawe. Uhore umwemera mu migendere yawe yose, Na we azajya akuyobora inzira unyuramo.
Lee anya n'etiti ihe abụọ
Nyochaa Imigani 3:5-6
2
Imigani 3:7
Ntiwishime ubwenge bwawe, Ujye wubaha Uwiteka kandi uve mu byaha.
Nyochaa Imigani 3:7
3
Imigani 3:9-10
Wubahishe Uwiteka ubutunzi bwawe, N'umuganura w'ibyo wunguka byose. Ni bwo ibigega byawe bizuzuzwa, Kandi imivure yawe izasendera imitobe.
Nyochaa Imigani 3:9-10
4
Imigani 3:3
Imbabazi n'umurava bye kukuvaho, Ubyambare mu ijosi, Ubyandike ku nkingi z'umutima wawe.
Nyochaa Imigani 3:3
5
Imigani 3:11-12
Mwana wanjye, ntuhinyure igihano cy'Uwiteka, Kandi ntiwinubire n'uko yagucyashye, Kuko Uwiteka acyaha uwo akunda, Nk'uko umubyeyi acyaha umwana we yishimana.
Nyochaa Imigani 3:11-12
6
Imigani 3:1-2
Mwana wanjye ntukibagirwe ibyigisho byanjye, Ahubwo umutima wawe ukomeze amategeko yanjye, Kuko bizakungurira imyaka myinshi y'ubugingo bwawe, Ukazarama ndetse ukagira n'amahoro.
Nyochaa Imigani 3:1-2
7
Imigani 3:13-15
Hahirwa umuntu ubonye ubwenge, N'umuntu wiyungura kujijuka. Kubugenza biruta kugenza ifeza, Kandi indamu yabwo iruta iy'izahabu nziza. Buruta amabuye ya marijani, Kandi mu byo wakwifuza byose, Nta na kimwe cyabuca urugero.
Nyochaa Imigani 3:13-15
8
Imigani 3:27
Abakwiriye kubona ibyiza ntukabibime, Niba bigushobokera.
Nyochaa Imigani 3:27
9
Imigani 3:19
Uwiteka yaremesheje isi ubwenge, Kandi yakomeresheje amajuru ubuhanga.
Nyochaa Imigani 3:19