1
Imigani 16:3
Bibiliya Yera
BYSB
Imirimo yawe yose uyiharire Uwiteka, Ni ho imigambi yawe izakomezwa.
Lee anya n'etiti ihe abụọ
Nyochaa Imigani 16:3
2
Imigani 16:9
Umutima w'umuntu utekereza urugendo rwe, Ariko Uwiteka ni we uyobora intambwe ze.
Nyochaa Imigani 16:9
3
Imigani 16:24
Amagambo anezeza ni nk'ubuki, Aryohera ubugingo bw'umuntu agakomeza ingingo ze.
Nyochaa Imigani 16:24
4
Imigani 16:1
Inama umuntu yigira mu mutima we ni we nyirayo, Ariko igisubizo cy'ururimi rwe kiva ku Uwiteka.
Nyochaa Imigani 16:1
5
Imigani 16:32
Utihutira kurakara aruta intwari, Kandi utegeka umutima we aruta utsinda umudugudu.
Nyochaa Imigani 16:32
6
Imigani 16:18
Kwibona kubanziriza kurimbuka, Kandi umutima wirarira ubanziriza kugwa.
Nyochaa Imigani 16:18
7
Imigani 16:2
Imigenzereze y'umuntu yose itunganira amaso ye, Ariko Uwiteka ni we ugera imitima.
Nyochaa Imigani 16:2
8
Imigani 16:20
Uwitondera Ijambo azabona ibyiza, Kandi uwisunga Uwiteka aba ahirwa.
Nyochaa Imigani 16:20
9
Imigani 16:8
Uduke turimo gukiranuka, Turuta inyungu nyinshi irimo gukiranirwa.
Nyochaa Imigani 16:8
10
Imigani 16:25
Hariho inzira umuntu yibwira ko ari nziza, Ariko iherezo ryayo ni inzira z'urupfu.
Nyochaa Imigani 16:25
11
Imigani 16:28
Umuntu ugoreka ukuri aba abiba intonganya, Kandi uneguranira mu byongorerano atandukanya incuti z'amagara.
Nyochaa Imigani 16:28