1
Yesaya 65:24
Bibiliya Yera
BYSB
Maze ubwo bazaba batarantabaza nzabatabara, kandi bakivuga nzumva.
Lee anya n'etiti ihe abụọ
Nyochaa Yesaya 65:24
2
Yesaya 65:17
“Dore ndarema ijuru rishya n'isi nshya, ibya kera ntibizibukwa kandi ntibizatekerezwa.
Nyochaa Yesaya 65:17
3
Yesaya 65:23
Ntibazaruhira ubusa kandi ntibazabyara abana bo kubona amakuba, kuko bazaba ari urubyaro rw'abahawe umugisha n'Uwiteka, hamwe n'abazabakomokaho.
Nyochaa Yesaya 65:23
4
Yesaya 65:22
Ntibazubaka amazu ngo abandi bayabemo, ntibazatera inzabibu ngo ziribwe n'abandi, kuko bazamara imyaka nk'ibiti, kandi abatoni banjye bazashyira kera bishimira imirimo y'intoki zabo.
Nyochaa Yesaya 65:22
5
Yesaya 65:20
Ntihazongera kubamo umwana umaze iminsi mike, cyangwa umusaza udashyikije imyaka ye, kuko umwana azapfa amaze imyaka ijana, ariko umunyabyaha azavumwa, apfe atamaze imyaka ijana.
Nyochaa Yesaya 65:20
6
Yesaya 65:25
Isega n'umwana w'intama bizarishanya, intare zizarisha ubwatsi nk'inka, umukungugu ni wo uzaba ibyokurya by'inzoka. Ntibizaryana kandi ntibizarimbura hose ku musozi wanjye wera.” Ni ko Uwiteka avuga.
Nyochaa Yesaya 65:25
7
Yesaya 65:19
Nzanezererwa i Yerusalemu nishimire abantu banjye, kandi ijwi ryo kurira n'imiborogo ntibizahumvikana ukundi.
Nyochaa Yesaya 65:19