1
Yesaya 54:17
Bibiliya Yera
BYSB
Ariko nta ntwaro bacuriye kukurwanya izagira icyo igutwara, kandi ururimi rwose ruzaguhagurukira kukuburanya uzarutsinda. Ibyo ni byo murage w'abagaragu b'Uwiteka, kandi uko ni ko gukiranuka kwabo guturuka aho ndi.” Ni ko Uwiteka avuga.
Lee anya n'etiti ihe abụọ
Nyochaa Yesaya 54:17
2
Yesaya 54:10
Imisozi izavaho n'udusozi tuzakurwaho, ariko imbabazi zanjye ntizizakurwaho, kandi n'isezerano ry'amahoro nagusezeranije ntirizakurwaho.” Ni ko Uwiteka ukugirira ibambe avuga.
Nyochaa Yesaya 54:10
3
Yesaya 54:4
Witinya kuko utazakorwa n'isoni, kandi wimwara kuko isoni zitazagukora, ahubwo uzibagirwa isoni zo mu buto bwawe, n'umugayo wo mu bupfakazi bwawe ntuzawibuka ukundi.
Nyochaa Yesaya 54:4
4
Yesaya 54:5
Kuko Umuremyi wawe ari we mugabo wawe, Uwiteka Nyiringabo ni ryo zina rye, Uwera wa Isirayeli ni we Mucunguzi wawe. Azitwa Imana y'isi yose.
Nyochaa Yesaya 54:5
5
Yesaya 54:2
“Agūra ikibanza cy'ihema ryawe, rēga inyegamo zo mu mazu yawe zigireyo, ntugarukire hafi wungure imigozi yawe ibe miremire, ushimangire imambo zawe
Nyochaa Yesaya 54:2
6
Yesaya 54:13
“Abana bawe bose bazigishwa n'Uwiteka, kandi bazagira amahoro menshi.
Nyochaa Yesaya 54:13
7
Yesaya 54:8
Nakurakariye uburakari bwinshi bituma nkwima amaso akanya gato, ariko nzakubabarira nkugirire imbabazi zihoraho.” Ni ko Uwiteka Umucunguzi wawe avuga.
Nyochaa Yesaya 54:8
8
Yesaya 54:7
“Mbaye nkuretse akanya gato, ariko nzagukoranya ngufitiye imbabazi nyinshi.
Nyochaa Yesaya 54:7
9
Yesaya 54:9
“Ibyo ndabihwanya n'iby'umwuzure wo mu gihe cya Nowa, nk'uko narahiye ko umwuzure wo mu gihe cya Nowa utazongera kubaho ku isi, ni ko narahiye ko ntazakurakarira nkaguhana.
Nyochaa Yesaya 54:9
10
Yesaya 54:12
Iminara yawe nzayubakisha amabuye abengerana, kandi urugabano rwawe nzarushingisha amabuye anezeza.
Nyochaa Yesaya 54:12