1
Yesaya 11:2-3
Bibiliya Yera
BYSB
Umwuka w'Uwiteka azaba kuri we, umwuka w'ubwenge n'uw'ubuhanga, umwuka wo kujya inama n'uw'imbaraga, umwuka wo kumenya Uwiteka n'uwo kumwubaha. Azanezezwa no kubaha Uwiteka, ntace imanza z'ibyo yeretswe gusa, kandi ntazumva urw'umwe.
Lee anya n'etiti ihe abụọ
Nyochaa Yesaya 11:2-3
2
Yesaya 11:1
Mu gitsina cya Yesayi hazakomoka agashami, mu mizi ye hazumbura ishami ryere imbuto.
Nyochaa Yesaya 11:1
3
Yesaya 11:4
Ahubwo azacira abakene imanza zitabera, n'abagwaneza bo mu isi azabategekesha ukuri, kandi isi azayikubitisha inkoni yo mu kanwa ke, n'abanyabyaha azabicisha umwuka unyura mu minwa ye.
Nyochaa Yesaya 11:4
4
Yesaya 11:5
Gukiranuka kuzaba umushumi akenyeza, kandi umurava uzaba umushumi wo mu rukenyerero rwe.
Nyochaa Yesaya 11:5
5
Yesaya 11:9
Ibyo ntibizaryana kandi ntibizonona ku musozi wanjye wera wose, kuko isi izakwirwa no kumenya Uwiteka nk'uko amazi y'inyanja akwira hose.
Nyochaa Yesaya 11:9
6
Yesaya 11:6
Isega rizabana n'umwana w'intama, ingwe izaryama hamwe n'umwana w'ihene; inyana n'umugunzu w'intare n'ikimasa cy'umushishe bizabana, kandi umwana muto ni we uzabyahura.
Nyochaa Yesaya 11:6
7
Yesaya 11:10
Maze uwo munsi igitsina cya Yesayi kizaba gihagaritswe no kubera amahanga ibendera, icyo gitsina ni we amahanga azahakwaho, kandi ubuturo bwe buzagira icyubahiro.
Nyochaa Yesaya 11:10