1
Umubwiriza 12:13
Bibiliya Yera
BYSB
Iyi ni yo ndunduro y'ijambo, byose byarumviswe. Wubahe Imana kandi ukomeze amategeko yayo, kuko ibyo ari byo bikwiriye umuntu wese.
Lee anya n'etiti ihe abụọ
Nyochaa Umubwiriza 12:13
2
Umubwiriza 12:14
Kuko Imana izazana umurimo wose mu manza, n'igihishwe cyose ari icyiza cyangwa ikibi.
Nyochaa Umubwiriza 12:14
3
Umubwiriza 12:1-2
Ujye wibuka Umuremyi wawe mu minsi y'ubusore bwawe, iminsi mibi itaraza n'imyaka itaragera, ubwo uzaba uvuga uti “Sinejejwe na byo.” Izuba n'umucyo n'ukwezi n'inyenyeri bitarijimishwa, n'ibicu bitaragaruka imvura ihise
Nyochaa Umubwiriza 12:1-2
4
Umubwiriza 12:6-7
akagozi k'ifeza kataracika n'urwabya rw'izahabu rutarameneka, n'ikibindi kitaramenekera ku isōko n'uruziga rutaravunikira ku iriba n'umukungugu ugasubira mu butaka uko wahoze, n'umwuka ugasubira ku Mana yawutanze.
Nyochaa Umubwiriza 12:6-7
5
Umubwiriza 12:8
Nuko umubwiriza aravuga ati “Ni ubusa gusa nta kamaro, byose ni ubusa.”
Nyochaa Umubwiriza 12:8