Abanyaroma 4
4
Ukwemera kwa Abrahamu
1Twavuga iki ku mukurambere wacu Abrahamu? Hari icyo yaba yararonse ku bwâumubiri? 2Niba Abrahamu yarabaye intungane abikesheje ibyo yakoze, akwiriye kubyirata, usibye imbere yâImana. 3None se ibyanditswe bivuga iki? Ngo ÂŤAbrahamu yemera Uhoraho, bituma aba intungane.Âť 4Umuntu kandi ukoze umurimo, igihembo ntagihabwa ku buntu, ahubwo barakimugomba. 5Naho utagize icyo akora, ariko akemera uha umunyabyaha kuba intungane, uko kwemera kwe kuzamuha ubutungane. 6Nkâuko Dawudi avuga amahirwe yâumuntu Imana iha kuba intungane kandi nta bikorwa, ati
7 ÂŤHahirwa abababariwe ibicumuro,
maze ibyaha byabo bikarenzwaho.
8 Hahirwa umuntu Nyagasani adashinja icyaha.Âť # 4.8 icyaha: reba Zaburi 32, 1-2.
9Mbese ayo mahirwe ni ayâabagenywe bonyine cyangwa ni nâayâabatagenywe? Tuvuga ko ÂŤukwemera kwahaye Abrahamu kuba intungane.Âť 10Kwabimuhaye buryo ki? Mbere cyangwa nyuma yo kugenywa? Si nyuma, ahubwo ni mbere yo kugenywa. 11Nyuma ukugenywa yaguhaweho ikimenyetso, irango ryâubutungane akesha ukwemera yagize ataragenywa, kugira ngo abe umubyeyi wâabemera bose batagenywe, ngo bahabwe kuba intungane, 12nâumubyeyi kandi wâabagenywe, batari abangenywe bonyine, ahubwo nâabashyira ikirenge mu cya Abrahamu bakurikiza ukwemera yari afite ataragenywa.
13Koko rero, nta bwo ari amategeko yatumye Abrahamu cyangwa urubyaro rwe basezeranywa guhabwa isi yose ho umurage, ahubwo ni ubutungane butangwa nâukwemera. 14Kuko niba abiringiye amategeko ari bo ngenerwamurage, ukwemera kwaba nta mumaro, nâisezerano rikaba risheshwe. 15Kuko amategeko akurura uburakari. Ariko ahataba amategeko, nta we ucumura. 16Ni yo mpamvu, ari ku bwâukwemera isezerano ryabaye ihame, ritangwa ku buntu, rigenerwa urubyaro rwose, atari abishingikirije amategeko bonyine, ahubwo ndetse nâabishingikirije ukwemera kwa Abrahamu, we mubyeyi wacu twese, 17nkâuko byanditswe ngo ÂŤNakugize sekuru wâamahanga menshi.Âť#4.17 amahanga menshi: reba Intangiriro 17,5. Yemeye Imana, Yo isubiza ubuzima abapfuye, igaha kubaho ibitariho.
18Yizeye ibidashoboka nyamara aremera, maze aba atyo umubyeyi wâamahanga menshi bikurikije rya jambo ngo ÂŤDore uko urubyaro rwawe ruzangana.Âť#4.18 ruzangana: reba Intangiriro 15,5. 19Ntiyigeze acogora mu kwemera areba umubiri we washaje â yakabakabaga imyaka ijana â nâinda ya Sara yumiranye, kuko urupfu rwari rwarabatashye bombi. 20Ntiyabura ubwizere ngo ashidikanye isezerano ryâImana, ahubwo akomezwa nâukwemera maze yiragiza ikuzo ryâImana. 21Yiyemeza rwose ko ishobora kuzuza icyo yasezeranye. 22Ni yo mpamvu ibyo byatumye agirwa intungane.
23Nyamara si we wenyine byandikiwe ko ukwemera kugeza ku butungane; 24natwe ni uko bizamera, twe twemera Uwazutse mu bapfuye, Yezu umwami wacu, 25watangiwe ibyaha byacu, akazukira kutugira intungane.
Chwazi Kounye ya:
Abanyaroma 4: KBNT
Pati Souliye
Kopye
Konpare
Pataje
Ou vle gen souliye ou yo sere sou tout aparèy ou yo? Enskri oswa konekte
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible Š The Bible Society of Rwanda, RÊp. DÊm. du Congo, 2012.