Hozeya 14
14
1Samariya igomba guhanwa#14.1 igomba guhanwa: uyu murongo wa 14,1 ni nkâumusozo wâigitabo cya Hozeya; uributsa mu magambo avunaguye ubutumwa bwe bwose.
kuko yigometse ku Mana yayo.
Bazarimburwa nâinkota,
abana babo bâibitambambuga bazicwe,
abagore babo batwite babakuremo inda.
III. ISRAHELI YISUBIRAHO IKAGIRIRWA IMBABAZI
Israheli izagarukira Uhoraho#14.1 izagarukira Uhoraho: igihano cyo ntigiteze kurorera kuko umuryango wanze kwisubiraho. Cyakora Hozeya ariyumvisha ko nyuma yâigihano, agasigisigi kâumuryango kazisubiraho, bakagarukira Uhoraho babikuye ku mutima. Bityo impuhwe zâImana zikaba koko intaganzwa.
2Israheli, garukira Uhoraho Imana yawe,
kuko wayobejwe nâibicumuro byawe.
3Garukira Uhoraho, umubwire uti
ÂŤDuhanagureho ibicumuro byose
maze wakire ikiri cyiza.
Aho kugutura ibimasa ho ibitambo,
tuzakwegurira amagambo avuye mu kanwa kacu.
4Ashuru ntizongera kudukiza ukundi,
ntituzongera kugendera ku mafarasi,
cyangwa ngo tubwire igikorwa cyâibiganza byacu
tuti âUri Imana yacu!â
kuko ari wowe impfubyi zikesha kugirirwa impuhwe!Âť
5â Nzabakiza ubugambanyi bwabo,
mbakunde mbikuye ku mutima,
kandi sinzongera kubarakarira ukundi.
6Israheli nzayimerera nkâikime,
irabye indabyo nkâiza lisi,
kandi ishore imizi nkâibiti byo muri Libani.
7Imicwira yayo izasagamba,
ubwiza bwayo bumere nkâubwâumuzeti,
nâimpumuro yayo imere nkâiya Libani.
8Bazagaruka bature mu gicucu cyanjye,
bongere bashibuke nkâingano,
barabye indabyo nkâumuzabibu,
kandi ube ikirangirire nka divayi yo muri Libani.
9Efurayimu izavuga iti ÂŤNdacyahuriye he nâibigirwamana!Âť
Ni koko ndayumva kandi nkayitaho,
meze nkâumuzonobari utohagiye,
ni jyewe ukesha umusaruro.
10Ni nde muhanga ngo yumve ibyo bintu,
cyangwa se umunyabwenge ngo abimenye?
Inzira zâUhoraho ziraboneye, zikagenderwamo nâintungane,
naho abahemu bakaziteshuka.
Chwazi Kounye ya:
Hozeya 14: KBNT
Pati Souliye
Kopye
Konpare
Pataje
Ou vle gen souliye ou yo sere sou tout aparèy ou yo? Enskri oswa konekte
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible Š The Bible Society of Rwanda, RÊp. DÊm. du Congo, 2012.