Logo YouVersion
Îcone de recherche

Matayo 25

25
Umugani w’abakobwa cumi
1Ubwo rero Ingoma y’ijuru izagereranywa n’abakobwa cumi bafashe amatara yabo, bajya gusanganira umukwe. 2Batanu muri bo bari abapfayongo, abandi batanu ari abanyamutima. 3Abakobwa b’abapfayongo bafata amatara yabo, ariko ntibajyana amavuta yo kongeramo#25.3 amavuta yo kongeramo: udutara tw’Abayahudi twari duto kandi dukozwe mu ibumba. Iyo baducanaga hakiri kare, bagombaga gutwara amavuta mu tweso baza kongeramo. Muri uyu mugani, amavuta yakira mu itara ashushanya ibikorwa byiza by’umuntu cyangwa urukundo afitiye Kiristu.; 4naho abanyamutima bafata amatara hamwe n’amavuta mu tweso. 5Nuko rero umukwe atinze, barahunyiza, bose barasinzira. 6Ariko mu gicuku akamu karavuga ngo ’Dore umukwe araje, nimujye kumusanganira!’ 7Nuko ba bakobwa bose barabaduka, batunganya amatara yabo. 8Ab’abapfayongo babwira ab’abanyamutima bati ’Nimuduhe ku mavuta yanyu, kuko amatara yacu agiye kuzima.’ 9Ariko abanyamutima barabasubiza bati ’Ahubwo nimugane abacuruzi, mwigurire, tutavaho tubura aduhagije twese.’ 10Igihe bagiye kuyagura, umukwe aba araje; abiteguye binjirana na we mu nzu y’ubukwe, nuko umuryango urakingwa. 11Hanyuma ba bakobwa bandi baraza, barahamagara bati ’Nyagasani, Nyagasani, dukingurire!’ 12We rero arabasubiza ati ’Ndababwira ukuri: simbazi!’ 13Nuko rero, murabe maso, kuko mutazi umunsi n’isaha.
Umugani w’amatalenta
(Lk 19.12–27)
14Koko, iby’icyo gihe bizamera nk’umuntu wari ugiye kujya mu rugendo, agahamagara abagaragu be, akababitsa ibintu bye. 15Umwe amuha amatalenta#25.15 amatalenta: twibuke ko italenta imwe ingana n’ibiro 34 bya zahabu cyangwa bya feza. Abakristu ni abagaragu bagomba gukoresha neza ingabire n’ubushobozi bahawe kugira ngo Ingoma yogere hose. atanu, undi abiri, undi imwe, umuntu wese ku rugero rw’icyo ashoboye, hanyuma aragenda. 16Ako kanya uwari wahawe amatalenta atanu ajya kuyakoresha maze yunguka andi atanu. 17Uwari wahawe abiri na we, yunguka andi abiri. 18Naho uwari wahawe imwe, aragenda acukura umwobo mu gitaka maze ahishamo imari ya shebuja.
19Hashize igihe kirekire, shebuja wa ba bagaragu araza, maze abamurikisha ibintu bye. 20Uwahawe amatalenta atanu aregera maze amuhereza amatalenta atanu yandi, agira ati ’Shobuja, wari wampaye amatalenta atanu, dore andi atanu nungutse.’ 21Shebuja aramubwira ati ’Ni uko, mugaragu mwiza kandi udahemuka, wabaye inyangamugayo mu bintu bike, nzagushinga ibisumbyeho; ngwino wishimane na Shobuja!’ 22Uwahawe amatalenta abiri, na we araza, agira ati ’Shobuja, wari wampaye amatalenta abiri, dore andi abiri nungutse.’ 23Shebuja aramubwira ati ’Ni uko, mugaragu mwiza kandi udahemuka, wabaye inyangamugayo mu bintu bike, nzagushinga ibisumbyeho; ngwino wishimane na Shobuja.’
24Haza uwahawe talenta imwe, aravuga ati ’Shobuja, nzi ko uri umuntu w’umunyabugugu, usarura aho utabibye, ukanura aho utanitse. 25Naratinye, ndagenda mpisha talenta yawe mu gitaka: dore ibiri ibyawe.’ 26Naho shebuja aramusubiza ati ’Mugaragu mubi kandi w’umunebwe, wari uzi ko nsarura aho ntabibye, nkanura aho ntanitse; 27uba rero warabikije imari yanjye abari kunyungukira, nagaruka nkabona ibyanjye n’inyungu. 28Nimumwambure talenta ye maze muyihe ufite amatalenta cumi; 29kuko utunze bazamuha agakungahara; naho udafite na mba bazamwaka n’utwo yaganyiragaho. 30Naho uwo mugaragu w’imburamumaro nimumujugunye hanze, aho azaririra kandi agahekenya amenyo.’
Urubanza rw’imperuka
31Igihe Umwana w’umuntu azaza yuje ikuzo, ashagawe n’abamalayika bose, ubwo azicara ku ntebe ye y’ikuzo. 32Ibihugu byose#25.32 ibihugu byose: ni abantu bo mu bihugu byose n’abo mu bihe byose igihe bazaba bamaze kuzuka (10.15; 11.22–24; 12.41–42). bizakoranyirizwe imbere ye, maze azatandukanye abantu nk’uko umushumba asobanura intama n’ihene. 33Azashyira intama iburyo bwe, n’ihene ibumoso. 34Nuko rero Umwami azabwire abari iburyo bwe, ati ’Nimuze, abahawe umugisha na Data, muhabwe Ingoma mwateguriwe kuva isi ikiremwa; 35kuko nashonje mukamfungurira; nagize inyota mumpa icyo kunywa; naje ndi umugenzi murancumbikira; 36nari nambaye ubusa muranyambika; nari ndwaye muransura; nari imbohe muza kundeba#25.36 muza kundeba: abantu ntibazacirwa imanza bakurikije imirimo ikomeye bakoze ahubwo hazakurikizwa ibikorwa by’urukundo bazaba baragiriye bagenzi babo (7.21–23). Hari n’ahandi Yezu avuga ko ari ngombwa no guhamya ukwemera kwacu (10.32)..’ 37Nuko intungane zizamusubize ziti ’Nyagasani, twakubonye ryari ushonje, maze turagufungurira; ufite inyota tuguha icyo unywa; 38uri umugenzi turagucumbikira; wambaye ubusa turakwambika; 39urwaye cyangwa se uri imbohe tuza kukureba?’ 40Nuko Umwami azabasubize, ati ’Ndababwira ukuri: ibyo mwagiriye umwe muri abo bavandimwe banjye baciye bugufi, ni jye mwabaga mubigiriye.’
41Hanyuma azabwire n’ab’ibumoso, ati ’Nimumve iruhande, mwa bivume mwe, mujye mu muriro w’iteka wagenewe Sekibi n’abamalayika be; 42kuko nashonje ntimwamfungurira; nagize inyota ntimwampa icyo nywa; 43naje ndi umugenzi ntimwancumbikira; nari nambaye ubusa ntimwanyambika; nari ndwaye cyangwa ndi imbohe ntimwaza kunsura.’ 44Nuko abo na bo bazamubaze bati ’Nyagasani, twakubonye ryari ushonje cyangwa ufite inyota; uri umugenzi cyangwa wambaye ubusa; urwaye cyangwa uri imbohe ntitwagufasha?’ 45Nuko azabasubize, ati ’Ndababwira ukuri: ibyo mutagiriye umwe muri abo baciye bugufi, ni jye mutabigiriye.’ 46Maze abo bazajye mu bubabare bw’iteka, naho intungane zijye mu bugingo bw’iteka.»

Sélection en cours:

Matayo 25: KBNT

Surbrillance

Partager

Copier

None

Tu souhaites voir tes moments forts enregistrés sur tous tes appareils? Inscris-toi ou connecte-toi

YouVersion utilise des cookies pour personnaliser votre expérience. En utilisant notre site Web, vous acceptez l'utilisation des cookies comme décrit dans notre Politique de confidentialité