Logo YouVersion
Îcone de recherche

Matayo 21

21
Yezu yakirwa i Yeruzalemu nk’umwami
(Mk 11.1–11; Lk 19.28–40; Yh 12.12–16)
1Igihe begereye Yeruzalemu, bageze i Betifage ku musozi w’Imizeti, Yezu yohereza babiri mu bigishwa be. 2Arababwira ati «Nimujye mu mudugudu uri imbere yanyu; ako kanya nimuhagera, murasanga indogobe iziritse hamwe n’iyayo, muziziture, muzinzanire. 3Nihagira ugira icyo ababwira, mumusubize muti ’Nyagasani arazikeneye, ariko arazohereza vuba’.» 4Ibyo byabereye kugira ngo huzuzwe ibyo umuhanuzi yavuze, ati 5«Mubwire Umwari wa Siyoni, muti ’Nguwo Umwami wawe w’ituze agusanze yicaye ku ndogobe n’iyayo, icyana cy’itungo riheka imizigo.’»#21.5 riheka imizigo: reba Izayi 62.11 na Zakariya 9.9. Muri Palestina, abakene iyo bagiraga uruzinduko, bagenderaga ku ndogobe. Nk’uko Zakariya yari yarabihanuye, Yezu ashaka kwigaragaza nk’umwami wiyoroshya kandi w’amahoro.
6Nuko abigishwa baragenda, maze bagenza uko Yezu yabibategetse; 7bazana indogobe n’iyayo. Hanyuma bazigerekaho ibishura byabo, maze Yezu yicaraho. 8Nuko abantu benshi barambura ibishura byabo mu nzira, abandi batema amashami y’ibiti maze bayasasa mu nzira. 9Nuko imbaga y’abantu yari imushagaye, bamwe imbere abandi inyuma, bose barangurura amajwi bati «Hozana#21.9 Hozana: ni ijambo ry’igihebureyi rivuga «Dukize!» Ariko hanyuma barikoreshaga basingiza umuntu.! Harakabaho mwene Dawudi! Nasingizwe Uje mu izina rya Nyagasani! Hozana, nahabwe impundu mu ijuru!» 10Igihe yinjiye muri Yeruzalemu, umurwa wose ucikamo igikuba; barabaza bati «Uwo ni nde?» 11Naho rubanda ngo «Uwo ni Umuhanuzi Yezu, wo kuri Nazareti, mu Galileya.»
Yezu yirukana abacuruzi mu Ngoro y’Imana
(Mk 11.15–19; Lk 19.45–48; Yh 2.13–16)
12Hanyuma Yezu yinjira mu Ngoro y’Imana. Nuko yirukana abacuruzi n’abaguzi bari mu Ngoro y'Imana; ahirika ameza y’abavunjaga amafaranga, n’intebe z’abacuruzaga inuma. 13Maze arababwira ati «Handitswe ngo ’Inzu yanjye izitwa ingoro yo gusengeramo; none mwebwe mwayigize ubuvumo bw’abajura!’»#21.13 ubuvumo bw’abajura: reba Izayi 56.7 na Yeremiya 7.11. 14Hari kandi impumyi n’abacumbagira, bamusanga mu Ngoro maze arabakiza. 15Abatware b’abaherezabitambo n’abigishamategeko, babonye ibitangaza amaze gukora n’abana basakuzaga mu Ngoro bati ’Harakabaho mwene Dawudi!» Bararakara. 16Ni ko kumubwira bati «Aho urumva ibyo bariya bavuga?» Yezu arabasubiza ati «Ndabyumva, ariko se ntimwigeze musoma aya magambo ngo ’Witeguriye igisingizo mu kanwa k’abakiri ku ibere n’ibitambambuga’?»#21.16 ibitambambuga: reba Zaburi 8.3. 17Hanyuma abasiga aho, maze ava mu murwa, ajya kurara i Betaniya#21.17 Betaniya: urwo rusisiro ruri mu birometero bitatu mu burasirazuba bwa Yeruzalemu, hakurya y’umusozi w’Imizeti (reba ku ikarita)..
Umutini wumye
(Mk 11.12–14, 25)
18Agaruka mu murwa mu gitondo cya kare, yumva arashonje. 19Abonye igiti cy’umutini hafi y’inzira, aracyegera, ariko agisangana ibibabi bisa. Nuko arakibwira ati «Ntuzagire imbuto wera ukundi!» Maze ako kanya icyo giti cy’umutini kiruma#21.19 kiruma: ibyo Yezu yakoze bisa n’umugani ugenewe kumvisha Abayahudi ko na bo bazamera batyo nibakomeza kutera imbuto!. 20Abigishwa babibonye baratangara, bati «Cyumye gite aka kanya?» 21Yezu arabasubiza ati «Ndababwira ukuri: iyaba mwari mufite ukwemera kudashidikanya, ntimwakora gusa ibyo maze kugirira iki giti cy’umutini, ahubwo mwabwira uriya musozi muti ’Vaho wirohe mu nyanja’, maze bikaba. 22Icyo muzasaba cyose musenga, mubigiranye ukwemera, muzagihabwa.»
Abategetsi babaza Yezu inkomoko y’ububasha bwe
(Mk 11.27–33; Lk 20.1–8)
23Igihe amaze kwinjira mu Ngoro ariho yigisha, abatware b’abaherezabitambo n’abakuru b’umuryango, baramusanga bati «Ibyo ubikoresha bubasha ki? Ni nde waguhaye ubwo bubasha?» 24Yezu arabasubiza ati «Reka nanjye ngire icyo mbabaza; nimukimbwira nanjye ndababwira inkomoko y’ububasha nkoresha ibyo. 25Batisimu ya Yohani yaturukaga he? Ni mu ijuru cyangwa se ni ku bantu?» Ariko bo baribwira bati «Nidusubiza tuti ’Ni mu ijuru’, aratubwira ati ’Mwabujijwe n’iki kumwemera?’ 26Naho nidusubiza ngo ’Ni ku bantu’, ntidukira rubanda kuko bose bahamya ko Yohani ari umuhanuzi.» 27Basubiza Yezu bati «Ntitubizi.» Na we arabasubiza ati «Nanjye ni uko, simbabwira inkomoko y’ububasha nkoresha ibyo.»
Umugani w’abahungu babiri
28Ngaho nimumbwire uko mubyumva. Umugabo yari afite abahungu babiri. Asanga uwa mbere, aramubwira ati ’Mwana wanjye, uyu munsi jya gukora mu mizabibu.’ 29Undi aramusubiza ati ’Ndanze!’; ariko yisubiraho, ajyayo. 30Se abwira uwa kabiri kwa kundi; undi arasubiza ati ’Yego, Mubyeyi’, nyamara ntiyajyayo. 31Ni uwuhe muri abo bombi wakoze icyo se yashatse?» Bati «Ni uwa mbere.» Nuko Yezu arababwira ati «Ndababwira ukuri: abasoresha n’abakobwa b’ibyomanzi bazabatanga mu Ngoma y’Imana. 32Kuko Yohani yaje abayobora inzira y’ubutungane, maze ntimwamwemera; abasoresha bo n’abakobwa b’ibyomanzi baramwemera. Naho mwebwe mubonye urwo rugero, ntimwarushya mwisubiraho ngo mwemere.
Umugani w’abanyamizabibu b’abahotozi#21.32 abanyamizabibu b’abahotozi: buri muntu ndetse na buri kintu bivugwa muri uyu mugani, twumve neza icyo bishushanya. Nyir’umurima ashushanya Imana ubwayo; imizabibu yo ishushyanya Israheli, umuryango watowe (reba Iz. 5.1–7); abagaragu bashushanya abahanuzi; umwana ni Yezu ubwe uzi neza ko bazamwica vuba; abakozi b’abahotozi ni abayobozi b’abahemu b’Abayahudi; abandi bahinzi nyir’umurima azatira imizabibu ye, ni abanyamahanga.
(Mk 12.1–12; Lk 20.9–19)
33Nimwumve undi mugani. Habayeho umuntu wari ufite umurima, awuhingamo imizabibu, awuzengurutsa uruzitiro, acukuramo urwengero, yubakamo n’umunara w’abararirizi, awatira abahinzi, maze yigira mu rugendo. 34Igihe cy’isarura cyegereje, atuma abagaragu be ku bahinzi, kugira ngo bahabwe ibyatamurima. 35Ariko abahinzi bafata abagaragu be, umwe baramukubita, undi baramwica, undi bamutera amabuye. 36Nuko arongera yohereza abandi bagaragu baruta aba mbere ubwinshi, na bo babagenza batyo. 37Hanyuma abatumaho umwana we, yibwira ati ’Umwana wanjye we nta cyo bazamutwara.’ 38Ariko abahinzi babonye umwana we, barabwirana bati ’Dore uzamuzungura; nimuze tumwice, maze tuzazungure ibye!’ 39Nuko baramufata, bamwigiza hirya y’imizabibu, baramwica. 40Aho nyir’imizabibu azahindukirira, azagenzereza ate abo bahinzi?»
41Baramusubiza bati «Abo batindi, azabica urw’abagome, maze imizabibu ye ayatire abandi bahinzi bazajya bamuha ibyatamurima uko isarura rigeze.» 42Nuko Yezu arababwira ati «Ntimwigeze musoma mu Byanditswe ngo ’Ibuye ryajugunywe n’abubatsi ryabaye insanganyarukuta; icyo gikorwa cya Nyagasani cyatubereye igitangaza.’#21.42 cyatubereye igitangaza: reba Zaburi 118.22–23. 43Ni cyo gituma mbabwira nti ’Ingoma y’Imana muzayinyagwa, maze ihabwe ihanga rizayibyaza imbuto.’ 44Uzagwa kuri iryo buye, azamenagurika; kandi uwo rizagwira na we, rizamujanjagura.»
45Abatware b’abaherezabitambo n'Abafarizayi bumvise imigani ye, bamenya ko ari bo avuga. 46Nuko bashaka kumufata, ariko batinya rubanda rwabonaga ko ari umuhanuzi.

Sélection en cours:

Matayo 21: KBNT

Surbrillance

Partager

Copier

None

Tu souhaites voir tes moments forts enregistrés sur tous tes appareils? Inscris-toi ou connecte-toi

YouVersion utilise des cookies pour personnaliser votre expérience. En utilisant notre site Web, vous acceptez l'utilisation des cookies comme décrit dans notre Politique de confidentialité