1
Yakobo 1:2-3
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu
KBNT
Bavandimwe, amagorwa y’amoko yose munyuramo, mujye muyakirana ibyishimo byinshi, mumenye kandi ko ibigerageza ukwemera kwanyu bibyara ubwiyumanganye.
Compare
Avasta Yakobo 1:2-3
2
Yakobo 1:5
Niba muri mwe hari ubuze ubuhanga, abusabe Imana izabumuha, Yo iha bose ku buntu kandi itagombye kugondozwa.
Avasta Yakobo 1:5
3
Yakobo 1:19
Mubimenye rero, bavandimwe nkunda, ko muri impuguke. Nyamara, buri muntu arabangukirwe mu gutega amatwi, ariko ntagahubuke mu kuvuga; atinde no kurakara
Avasta Yakobo 1:19
4
Yakobo 1:4
Ariko rero ubwo bwiyumanganye bugomba kuba bugaragara, kugira ngo mube abantu bahamye kandi nyabo, mbese batagira amakemwa.
Avasta Yakobo 1:4
5
Yakobo 1:22
Mube abantu bagaragaza mu bikorwa ijambo ry’Imana, kuko kwishimira kuryumva byonyine ari ukwibeshya.
Avasta Yakobo 1:22
6
Yakobo 1:12
Hahirwa umuntu uba intwari mu bigeragezo, kuko namara kugeragezwa, azahabwa ikamba ry’ubugingo Imana yasezeranyije abayikunda.
Avasta Yakobo 1:12
7
Yakobo 1:17
Icyitwa ingabire y’agaciro cyose, n’ituro rishyitse iryo ari ryo ryose, bikomoka mu ijuru ku Mubyeyi w’urumuri, we udahinduka kandi ntatume habaho umwijima uturutse ku mihindagurike y’ibihe.
Avasta Yakobo 1:17
8
Yakobo 1:23-24
Koko rero, niba umuntu ateze amatwi ijambo ariko ntarikurikize, amera nk’umuntu urebera mu ndorerwamo isura yavukanye: iyo amaze kwireba, aragenda, agahita yibagirwa uko yasaga.
Avasta Yakobo 1:23-24
9
Yakobo 1:27
Iyobokamana risukuye kandi ritagira amakemwa mu maso y’Imana Data ni iri ngiri: ni ugusura imfubyi n’abapfakazi mu magorwa yabo, kwirinda ubwandu bwose bwo kuri iyi si, kugira ngo ube umuziranenge.
Avasta Yakobo 1:27
10
Yakobo 1:13-14
Nihagira ugwa mu gishuko, ntakavuge ati «Ni Imana inshuka», kuko Imana idashobora koshya gukora ikibi cyangwa ngo igire uwo ishuka. Buri muntu ashukwa n’irari rye bwite rimukurura, maze rikamwoshya.
Avasta Yakobo 1:13-14
11
Yakobo 1:9
Umuvandimwe w’umukene niyishimire ikuzwa rye
Avasta Yakobo 1:9
Home
Piibel
Plaanid
Videos