1
Ezekiyeli 37:4-5
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu
KBNT
Arambwira ati «Ngaho hanurira aya magufa maze uyabwire uti ’Yemwe mwa magufa yumiranye mwe, nimutege amatwi ijambo ry’Uhoraho. Dore uko Nyagasani Uhoraho ababwiye : Ngiye kubashyiramo umwuka maze mwongere mubeho.
Compare
Avasta Ezekiyeli 37:4-5
2
Ezekiyeli 37:6
Ngiye kubateraho imitsi, mbashyireho inyama, mboroseho uruhu, mbashyiremo umwuka maze mubeho; bityo muzamenye ko ndi Uhoraho.’»
Avasta Ezekiyeli 37:6
3
Ezekiyeli 37:3
Uhoraho arambaza ati «Mwana w’umuntu, aya magufa se yabasha kongera kuba mazima ?» Ndamusubiza nti «Nyagasani Uhoraho, ni wowe wabimenya.»
Avasta Ezekiyeli 37:3
4
Ezekiyeli 37:1-2
Ububasha bw’Uhoraho bunzaho, antwarisha umwuka we maze angeza rwagati mu kibaya cyari cyuzuyemo amagufa. Nuko anzengurukana muri icyo kibaya aho yari akikije hose, maze nsanga ayo magufa ari menshi cyane, kandi yarumye rwose.
Avasta Ezekiyeli 37:1-2
5
Ezekiyeli 37:7-8
Ubwo ndahanura nk’uko nari nabitegetswe. Igihe ndiho mpanura, ako kanya numva urusaku, ayo magufa arakorakorana, rimwe rikegera irindi. Ngo ndebe mbona imitsi iyafasheho, inyama zirayatwikira n’uruhu rurayorosa, ariko nta mwuka wari urimo.
Avasta Ezekiyeli 37:7-8