1
Yohani, iya 1 2:15-16
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu
KBNT
Ntimugakunde isi n’ibyo ku isi. Niba umuntu akunze isi, urukundo rw’Imana Data ntirumubamo, kuko ibiri ku isi byose, nk’irari ry’umubiri, n’irari ry’amaso, n’umwirato w’ubukungu, bidakomoka ku Mana, ahubwo bikomoka ku isi.
Compare
Avasta Yohani, iya 1 2:15-16
2
Yohani, iya 1 2:17
Koko, isi irayoyoka hamwe n’irari ryayo, naho ukora ugushaka kw’Imana abaho ubuziraherezo.
Avasta Yohani, iya 1 2:17
3
Yohani, iya 1 2:6
Uwibwira ko aba muri We, agomba na we kunyura mu nzira Yezu ubwe yanyuzemo.
Avasta Yohani, iya 1 2:6
4
Yohani, iya 1 2:1
Twana twanjye, ibi mbibandikiye kugira ngo mudacumura. Ariko n’aho umuntu yacumura, dufite Umuvugizi imbere y’Imana Data, ari we Yezu Kristu Intungane
Avasta Yohani, iya 1 2:1
5
Yohani, iya 1 2:4
Uvuga rero ati «Ndamuzi», ariko ntakurikize amategeko ye, aba ari umubeshyi, kandi nta kuri kuba kumurimo.
Avasta Yohani, iya 1 2:4
6
Yohani, iya 1 2:3
Dore icyo tumenyeraho ko tumuzi: ni uko dukurikiza amategeko ye.
Avasta Yohani, iya 1 2:3
7
Yohani, iya 1 2:9
Uwibwira ko ari mu rumuri, kandi agakomeza kwanga umuvandimwe we, uwo aba akiri mu mwijima.
Avasta Yohani, iya 1 2:9
8
Yohani, iya 1 2:22
Ni nde mubeshyi, atari uhakana ko Yezu ari Kristu? Nguwo Nyamurwanyakristu, uhakana Imana Data, na Mwana.
Avasta Yohani, iya 1 2:22
9
Yohani, iya 1 2:23
Umuntu wese uhakana Mwana, ntaba ari kumwe n’Imana Data; naho uhamya Mwana, aba ari kumwe n’Imana Data.
Avasta Yohani, iya 1 2:23