Logo de YouVersion
Ícono Búsqueda

Yohana 1

1
Yesu Kristo ari we Jambo ry'Imana ahinduka umuntu
1Mbere na mbere hariho Jambo; Jambo uwo yahoranye n'Imana kandi Jambo yari Imana. 2Uwo yahoranye n'Imana mbere na mbere. 3Ibintu byose ni we wabiremye, ndetse mu byaremwe byose nta na kimwe kitaremwe na we. 4Muri we harimo ubugingo, kandi ubwo bugingo bwari Umucyo w'abantu. 5Uwo Mucyo uvira mu mwijima, ariko umwijima ntiwawumenya.#ntiwawumenya: cyangwa, ntiwawutsinda.
6 # Mat 3.1; Mar 1.4; Luka 3.1-2 Hariho umuntu watumwe n'Imana witwaga Yohana. 7Uwo yazanywe no guhamya iby'Umucyo, ngo atume bose bizera. 8Icyakora uwo si we uwo Mucyo, ahubwo ni we wahamije ibyawo. 9Uwo Mucyo ni we Mucyo nyakuri, kandi ubwo ni bwo yatangiraga kuza mu isi ngo amurikire umuntu wese.
10Yari mu isi ndetse ni we wayiremye, nyamara ab'isi ntibamumenya. 11Yaje mu bye, ariko abe ntibamwemera. 12Icyakora abamwemeye bose bakizera izina rye, yabahaye ubushobozi bwo kuba abana b'Imana. 13Abo ntibabyawe n'amaraso cyangwa n'ubushake bw'umubiri, cyangwa n'ubushake bw'umugabo, ahubwo babyawe n'Imana.
14Jambo uwo yabaye umuntu abana natwe (tubona ubwiza bwe busa n'ubw'Umwana w'ikinege wa Se), yuzuye ubuntu n'ukuri.
15Yohana yahamije iby'uwo avuga yeruye ati “Uwo ni we navuze nti ‘Uzaza hanyuma ni we unduta, kuko yahozeho ntarabaho.’ ”
16Kandi ibimwuzuye akaba ari byo twahaweho twese, ni ubuntu bukurikira ubundi, 17kuko amategeko yatanzwe na Mose, ariko ubuntu n'ukuri byo byazanywe na Yesu Kristo. 18Uhereye kera kose nta muntu wigeze kubona Imana, ahubwo Umwana w'ikinege uri mu gituza cya Se, ni we wayimenyekanishije.
Abayuda basobanuza Yohana Umubatiza uwo ari we
(Mat 3.1-12; Mar 1.1-8; Luka 3.1-18)
19Ibi ni byo Yohana yahamije, ubwo Abayuda bamutumagaho abatambyi n'Abalewi, bavanywe i Yerusalemu no kumubaza bati “Uri nde?”
20Nuko ntiyabahisha ukuri, ahubwo araberurira ati “Si jye Kristo.”
21 # Guteg 18.15,18; Mal 3.23 Nuko baramubaza bati “Tubwire, uri Eliya?”
Na we ati “Sindi we.”
Bati “Uri wa muhanuzi?”
Arabasubiza ati “Oya.”
22Baramubaza bati “None se uri nde ngo dusubize abadutumye? Wowe wiyita nde?”
23 # Yes 40.3 Ati “Ndi ijwi ry'urangururira mu butayu ngo ‘Nimugorore inzira y'Uwiteka’, nk'uko umuhanuzi Yesaya yabivuze.”
24Abari batumwe bari Abafarisayo. 25Nuko baramubaza bati “None ubatiriza iki, ko utari Kristo, ntube na Eliya, ntube na wa muhanuzi?”
26Yohana arabasubiza ati “Jye ndabatirisha amazi, ariko muri mwe hahagaze uwo mutaramenya, 27uwo ni we unsimbura kandi ntibinkwiriye gupfundura udushumi tw'inkweto ze.”
28Ibyo byabereye i Betaniya hakurya ya Yorodani, aho Yohana yabatirizaga.
Yohana yita Yesu Umwana w'intama w'Imana
29Bukeye bw'aho abona Yesu aza aho ari aravuga ati “Nguyu Umwana w'intama w'Imana, ukuraho ibyaha by'abari mu isi. 30Uyu ni we navuze nti ‘Nyuma yanjye hazaza umugabo unduta ubukuru, kuko yahozeho ntarabaho.’ 31Icyakora sinari muzi, ariko kugira ngo yerekwe Abisirayeli, ni cyo cyatumye nza mbatirisha amazi.”
32Kandi Yohana arahamya ati “Nabonye Umwuka amanuka ava mu ijuru asa n'inuma, atinda kuri we. 33Icyakora sinari muzi, keretse yuko Iyantumye kubatirisha amazi yambwiye iti ‘Uwo uzabona Umwuka amanukira akagwa kuri we, uwo ni we ubatirisha Umwuka Wera’. 34Nanjye mbibonye, mpamya yuko ari Umwana w'Imana.”
Andereya na Simoni bakurikira Yesu
35Bukeye bw'aho, Yohana yongera guhagararana n'abigishwa be babiri. 36Yitegereza Yesu agenda aravuga ati “Nguyu Umwana w'intama w'Imana.”
37Abo bigishwa bombi bumvise avuze atyo, bakurikira Yesu. 38Yesu arahindukira abona bamukurikiye arababaza ati “Murashaka iki?” Baramusubiza bati “Rabi, (risobanurwa ngo: Mwigisha) ucumbitse he?” 39Arababwira ati “Nimuze murahabona.” Barajyana babona aho acumbitse. Hari nk'isaha cumi, baherako bamarana na we umwanya burīra.
40Andereya mwene se wa Simoni Petero, yari umwe muri abo babiri bumvise Yohana bagakurikira Yesu. 41Abanza kubona mwene se Simoni aramubwira ati “Twabonye Mesiya” (risobanurwa ngo: Kristo). 42Amuzanira Yesu, na we aramwitegereza aramubwira ati “Uri Simoni mwene Yona, uzitwa Kefa.” (Risobanurwa ngo: ibuye).
Filipo na Natanayeli bakurikira Yesu
43Bukeye bwaho Yesu ashaka kujya i Galilaya. Abona Filipo aramubwira ati “Nkurikira.” 44Filipo uwo yari uw'i Betsayida, umudugudu w'iwabo wa Andereya na Petero. 45Filipo abona Natanayeli aramubwira ati “Uwo Mose yanditse mu mategeko, n'abahanuzi bakamwandika twamubonye. Ni Yesu mwene Yosefu w'i Nazareti.”
46Natanayeli aramubaza ati “Mbese i Nazareti hari icyiza cyahaturuka?” Filipo aramusubiza ati “Ngwino urebe.”
47Yesu abona Natanayeli aza aho ari amuvugaho ati “Dore Umwisirayeli nyakuri, udafite uburiganya.”
48Natanayeli aramubaza ati “Wamenyeye he?” Yesu aramusubiza ati “Filipo ataraguhamagara, ubwo wari munsi y'umutini nakubonye.”
49Natanayeli aramusubiza ati “Rabi, uri Umwana w'Imana koko. Ni wowe Mwami w'Abisirayeli.”
50Yesu aramusubiza ati “Mbese wijejwe n'uko nkubwiye yuko nakubonye uri munsi y'umutini? Uzabona ibiruta ibyo.” 51#Itang 28.12 Kandi arongera aramubwira ati “Ni ukuri, ni ukuri, ndababwira yuko muzabona ijuru rikingutse, abamarayika b'Imana bazamuka bavuye ku Mwana w'umuntu, bakamumanukiraho.”

Actualmente seleccionado:

Yohana 1: BYSB

Destacar

Compartir

Copiar

None

¿Quieres guardar tus resaltados en todos tus dispositivos? Regístrate o Inicia sesión

YouVersion utiliza cookies para personalizar su experiencia. Al usar nuestro sitio web, acepta nuestro uso de cookies como se describe en nuestra Política de privacidad