YouVersion Logo
Search Icon

Sofoniya 1

1
1Dore ijambo Uhoraho yabwiye Sofoniya mwene Kushi, mwene Gedaliya, mwene Amariya, mwene Hezekiya; ubwo hakaba igihe Yoziya mwene Amoni, yari umwami wa Yuda.
I. UMUNSI W’UHORAHO#1.1 UMUNSI W’UHORAHO: reba Am 2,16; 5,18–20; Iz 2,6–22; Yow 1,15 (n’ibisobanuro byaho). MURI YUDA
Imana igiye guhana isi yose
2Ngiye gutsemba ibiri ku isi byose,
uwo ni Uhoraho ubivuze.
3Nzatsemba abantu n’inyamaswa,
inyoni zo mu kirere n’amafi yo mu nyanja,
n’abagome bose mbatere gutsitara;
koko, nzarimbura abantu ku isi!
Uwo ni Uhoraho ubivuze.
Imana igiye guhana Yuda na Yeruzalemu#1.3 Yuda na Yeruzalemu: Sofoniya yatangiye kwigisha hashize igihe gito ba bami b’abagomeramana, ari bo Manase (687–642) na Amoni (642–640) bapfuye. Abo bami bombi bari barashyigikiye imihango yo gusenga ibigirwamana (2 Bami 21,1–22), n’abaturage benshi b’i Yeruzalemu baremera barabiyoboka.
4Ngiye kuramburira ikiganza cyanjye kuri Yuda,
no ku baturage bose ba Yeruzalemu;
mpatsembe abasigaye mu basengaga Behali,
kimwe n’izina ry’abaherezabitambo bayo.
5Nzatsemba aburira hejuru y’amazu
kugira ngo bapfukamire ingabo zo mu ijuru#1.5 ingabo zo mu ijuru: baruriraga, bakajya hejuru y’inzu kugira ngo barusheho kubona neza mu kirere, bakahasengera izuba, ukwezi n’inyenyeri, bakurikije idini Abanyashuru bazanye mu gihugu.,
kimwe n’abapfukamira Uhoraho,
bakirahira imana yabo Milikomu.
6Nzatsemba abirengagije Uhoraho,
batakimushakashaka kandi ntibamugishe inama.
7Nimuceceke imbere ya Nyagasani Uhoraho,
kuko umunsi w’Uhoraho wegereje!
Ni koko, Uhoraho yateguye igitambo,
anatagatifuza abatumirwa be.
8Bityo rero, ku munsi w’igitambo cy’Uhoraho,
nzahana abategetsi n’abatware;
kimwe n’abambara nk’abanyamahanga bose.
9Uwo munsi nzahana abazamuka amadarajya (y’umwami#1.9 amadarajya y’umwami: ni ukuvuga ibyegera by’umwami bizamuka amadarajya, bimusanze aho yicaye ku ntebe ye. Umwami wariho icyo gihe ni Yoziya (640–609); we ubwe nta cyo Sofoniya amushinja kuko yari muto, kandi akaba yari atangiye no gushyigikira idini y’Uhoraho.),
maze inzu y’umutegetsi wabo bakayuzuza
ibivuye ku rugomo no ku buhendanyi.
10Uwo munsi — uwo ni Uhoraho ubivuze —
ku Irembo ry’amafi#1.10 irembo ry’amafi: ni rimwe mu marembo ya Yeruzalemu, rikaba mu majyaruguru yayo, (reba ku ikarita ya 5). hazumvikana induru,
mu Mugi mushya#1.10 mu mugi mushya: ni agace gashya ka Yeruzalemu, kari karubatswe inyuma y’inkuta za mbere zazitiraga umugi, kakaba mu majyaruguru y’iburengerazuba bwawo. hacure umuborogo,
ku musozi humvikane urusaku rukaze!
11Nimuboroge, mwe abatuye mu karere k’epfo,
kuko inyoko y’abacuruzi yatsiratsijwe,
n’abapimaga feza bose bakaba batsembwe!
12Icyo gihe nyine, nzanyura muri Yeruzalemu hose,
nifashishije amafumba y’umuriro,
kugira ngo ntahure abasutamye ku mwanda wabo,
maze bakibwira mu mutima wabo
bati «Uhoraho nta cyo akora, ari icyiza ari n’ikibi.»
13Nuko rero, ubukungu bwabo buzagabizwa abasahuzi,
n’amazu yabo asenywe;
bubatse amazu ariko ntibazayaturamo,
bahinze imizabibu, ariko ntibazanywa divayi yayo.
Umunsi w’Uhoraho
14Umunsi ukomeye w’Uhoraho uregereje,
uri hafi kandi uraje bwangu!
Mbega imiborogo#1.14 mbega imiborogo: Abayisraheli benshi batekerezaga ko Imana yahana abanyabyaha b’abanyamahanga gusa. Naho Sofoniya, kimwe n’abandi bahanuzi, arahamya yeruye ko abanyabyaha bo muri Yuda n’ab’i Yeruzalemu, na bo bazahanwa bikomeye. ikakaje izaba ku munsi w’Uhoraho,
ku buryo n’intwari ubwazo zizatabaza!
15Uwo munsi uzaba umunsi w’uburakari,
umunsi w’amakuba n’agahinda,
umunsi w’akaga n’ukurimbuka,
umunsi w’umwijima n’icuraburindi,
umunsi w’igihu n’ibicu byijimye,
16umunsi w’urusaku rw’ihembe n’induru y’intambara,
kuko ari bwo bazatera imigi ikomeye
n’iminara miremire yo ku nkike zayo.
17Nzagusha abantu mu makuba, barindagire nk’impumyi,
kuko bacumuye kuri Uhoraho;
amaraso yabo azanyanyagizwa nk’umukungugu,
intumbi zabo zijugunywe nk’imyanda.
18Ari feza, ari na zahabu yabo, nta kizashobora kubagobotora.
Ku munsi w’uburakari bw’Uhoraho,
isi yose izakongorwa n’umuriro w’ugufuha kwe!
Koko, agiye gutsemba anarimbure burundu
abatuye isi bose.

Currently Selected:

Sofoniya 1: KBNT

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy