YouVersion Logo
Search Icon

Zakariya 1

1
Uhoraho ahamagarira Abayisraheli guhinduka
1Mu kwezi kwa munani#1.1 mu kwezi kwa munani: hari muri 520, ubwo hakaba hashize amezi abiri Hagayi ahanuye bwa mbere (1.1). k’umwaka wa kabiri umwami Dariyusi ari ku ngoma, Uhoraho abwira iri jambo umuhanuzi Zakariya, mwene Berikiya, mwene Ido, agira ati 2«Uhoraho yarakariye cyane abasekuruza banyu. 3Uzababwire uti ’Uhoraho, Umugaba w’ingabo, avuze atya: Nimungarukire — uwo ni Uhoraho, Umugaba w’ingabo, ubivuga — nanjye nzabagarukira! Nguko uko Uhoraho, Umugaba w’ingabo, avuze.’ 4Ntimugakurikize abasekuruza banyu, bo abahanuzi ba kera babwiye bati ’Uhoraho, Umugaba w’ingabo, avuze atya: Nimuhinduke, muzinukwe imyifatire yanyu mibi n’ibikorwa byanyu bibi’. Ariko bo ntibanyumva kandi ntibanyitaho, uwo ni Uhoraho ubivuze. 5Abasekuruza banyu se bari hehe? Abo bahanuzi baracyariho se? 6Nyamara se, amategeko n’amabwiriza yanjye nashinze abagaragu banjye b’abahanuzi, ntiyageze ku basekuruza banyu? Nuko rero, bisubiyeho#1.6 bisubiyeho: abasekuruza b’umuryango ni bo babanje kwanga kwisubiraho (1.4); ni bwo Imana ibahannye yihanukiriye, nyuma babona kuyigarukira. None rero, Abayahudi bo mu gihe cya Zakariya nibashishikarire ibyo uwo muhanuzi ababwira, Imana itazagomba kubibahatira ibaha igihano. maze baravuga bati ’Uhoraho, Umugaba w’ingabo, yaduhannye akurikije imyifatire yacu mibi n’ibikorwa byacu bibi, nk’uko yari yarabigambiriye.’»
Ibonekerwa rya mbere: amafarasi#1.6 amafarasi: dore icyo iri bonekerwa ryasobanura. Abo banyamafarasi ni intumwa Imana yohereje kugira ngo bazenguruke isi; nuko bagaruka bavuga ko hose hari ituze n’umutekano (1.11). Ni bwo umumalayika abajije Imana igituma i Yeruzalemu, ari ho honyine hakiri akaga. Ya myaka mirongo irindwi yavuzwe n’umuhanuzi Yeremiya se (Yer 25,11; 29,10), yaba itarashira? Nuko Uhoraho amusubiza amubwira ko atazatinda kugaruka gutura muri Yeruzalemu kandi ko n’Ingoro ye izongera ikubakwa (1.16). Ubwo Siyoni izaba itangiye igihe cy’amahirwe (1.17), naho amahanga yateje Yuda amakuba, Uhoraho ayarakarire cyane (1.14–15).
7Ku munsi wa makumyabiri n’ine w’ukwezi kwa cumi na kumwe, ari ko Shebati, mu mwaka wa kabiri w’ingoma ya Dariyusi, ijambo ry’Uhoraho ribwirwa umuhanuzi Zakariya, mwene Berikiya, mwene Ido, kuri ubu buryo:
8Iri joro nabonekewe. Mbona umuntu uri ku ifarasi y’igaju, ahagaze mu biti bihumura neza byari mu kabande; inyuma ye hari amafarasi y’amagaju, amasine, imikara n’imyeru. 9Ubwo ndabaza nti «Ibi birasobanura iki se, Nyagasani?’ Nuko umumalayika twavuganaga aransubiza ati «Ngiye kukwereka icyo bisobanura.» 10Wa muntu uhagaze mu biti bihumura neza aravuga ati «Abo ni abatumwe n’Uhoraho kuzenguruka isi.» 11Nuko na bo basubiza umumalayika w’Uhoraho wari uhagaze mu biti bihumura neza, bati «Twazengurutse isi, dore isi yose iratuje kandi iri mu mahoro.»
12Umumalayika w’Uhoraho aravuga ati «Uhoraho, Mugaba w’ingabo, uzatinda na ryari kubabarira Yeruzalemu n’imigi ya Yuda, warakariye imyaka mirongo irindwi yose?» 13Nuko Uhoraho aha wa mumalayika twavuganaga, igisubizo kibakomeza kandi kikabahumuriza. 14Umumalayika twavuganaga arambwira ati
«Tangaza ugira uti ’Avuze atya Uhoraho, Umugaba w’ingabo: Ngirira ishyaka rikomeye Yeruzalemu na Siyoni.
15Ariko na none ndakariye cyane amahanga yiyemera; kuko igihe nari ntarakaye cyane, ayo mahanga yazaga kongerera Israheli amakuba.
16Ni cyo gitumye Uhoraho avuze atya: Ngarukiye Yeruzalemu mbitewe n’impuhwe, hazubakwe bundi bushya Ingoro yanjye, uwo ni Uhoraho, Umugaba w’ingabo, ubivuze, n’inago izaramburirwa kuri Yeruzalemu.’
17Ongera utangaze uti ’Avuze atya Uhoraho, Umugaba w’ingabo: Imigi yanjye iracyabura amahirwe, ariko Uhoraho agiye kongera guhoza Siyoni, kandi yongere yitorere Yeruzalemu.’»

Currently Selected:

Zakariya 1: KBNT

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy