YouVersion Logo
Search Icon

Ubuhanga 9

9
Isengesho risaba Ubuhanga#9.1 isengesho risaba ubuhanga: iri sengesho rirajya gusa n’iryo dusanga muri 1 Bami 3,6–9 na 2 Matek 1,8–10.
1«Mana y’abasokuruza, kandi Nyagasani Nyir’imbabazi,
wowe waremye ibintu byose ku bw’ijambo ryawe,
2ukarema umuntu ukoresheje Ubuhanga bwawe,
kugira ngo ategeke ibiremwa wihangiye,
3agenge isi mu busabaniramana no mu butabera,
kandi ngo ace imanza abigiranye umutima utunganye,
4mpa kugira uruhare ku Buhanga musangiye intebe,
kandi ntunce mu bana bawe.
5Ndi umugaragu wawe n’umuhungu w’umuja wawe,
umunyantege nke, nkagira n’ubuzima butaramba,
simbashe kumva neza ubutabera n’amategeko.
6Koko rero, muri bene muntu intungane yaba nde?
Udafite Ubuhanga buguturukaho, nta cyo aba ari cyo.
7Ni wowe wanyitoreye, ungira umwami w’umuryango wawe,
umucamanza w’abahungu n’abakobwa bawe.
8Wantegetse kubaka Ingoro ku musozi wawe mutagatifu,
n’urutambiro mu mugi washinzemo ihema ryawe;
ugira ngo bijye bitwibutsa rya Hema ritagatifu#9.8 rya Hema ritagatifu: Abayahudi bibwiraga ko Ingoro y’i Yeruzalemu ishushanya iyo Imana ituyemo mu ijuru, kuva iteka ryose.,
witeguriye kuva kera na kare.
9Ubuhanga murabana bukamenya ibyo ukora,
mwari kumwe igihe waremaga isi;
buzi ikigushimisha n’igitunganiye amategeko yawe.
10Butegeke buve mu ijuru ritagatifu,
aho utetse ku ntebe y’ikuzo ryawe, ubwohereze,
kugira ngo buntere inkunga maze menye ikigushimisha,
11kuko bwo buzi kandi bugasobanukirwa na byose.
Buzanyoborana ubwitonzi mu myifatire yanjye,
kandi ikuzo ryabwo rinshyigikire.
12Bityo ibikorwa byanjye bizashimwa,
umuryango wawe nywucire imanza zitabera,
kandi nzabe nkwiriye guteka ku ntebe ya data.
13Ni nde muntu washobora kumenya imigambi y’Imana?
Ni nde washobora gusobanukirwa n’icyo Nyagasani ashaka?
14Ibitekerezo byacu, abantu, ntibifashe,
bihora bihindagurika, ntibigira ishingiro.
15Umubiri ushanguka uremerera roho,
iryo hema ry’ibumba rikabangamira umutima uhorana inkeke.
16Turushywa no kumenya ibiri ku isi,
ndetse n’ibyo dushoboye tubigeraho bituruhije,
ariko se ni nde wigeze atahura ibiri mu ijuru?
17Ni nde kandi wajyaga kumenya ubushake bwawe,
iyo wowe ubwawe udatanga Ubuhanga,
n’aho uri mu ijuru ngo wohereze Umwuka wawe mutagatifu?
18Nguko uko ibitekerezo by’abatuye isi byagorowe,
abantu batozwa kumenya ibigushimisha,
Ubuhanga bubakiza butyo.»

Currently Selected:

Ubuhanga 9: KBNT

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy