YouVersion Logo
Search Icon

Ubuhanga 3

3
Amaherezo y’intungane anyuranye n’ay’abagome
1Roho z’intungane ziri mu biganza by’Imana,
kandi nta n’igitotezo kizongera kubageraho.
2Mu maso y’ibipfamutima bameze nk’abapfuye burundu,
barigendeye basa nk’aho bagushije ishyano,
3bagiye kure byitwa ko barimbutse,
nyamara bo bibereye mu mahoro.
4Ndetse n’ubwo mu maso y’abantu basa n’abahanwe,
bahorana amizero yo kutazapfa#3.4 amizero yo kutazapfa: aha ngaha umwanditsi aratubwira ibyerekeye urupfu rw’intungane nk’uko abantu barubona; nyamara intungane yo yizera ko nyuma y’urupfu, izakomeza kwibanira n’Imana. Aka gace ka 3,1–5, natwe abakristu dukunda kugakoresha, mbese nko mu mihango yo guhamba gikristu, kugira ngo duhamye ko twemera izuka ry’abapfuye, kimwe n’igihembo cy’ubugingo buzahoraho..
5Nibamara guhanishwa ibihano byoroheje,
bazahabwa ingororano zitagereranywa.
Imana yarabagerageje isanga bakwiye kuba abayo;
6yarabasukuye nka zahabu mu ruganda,
ibakira nk’igitambo kitagira inenge.
7Igihe Imana izabagenderera, ni bwo bazabengerana,
barabagirane nk’ibishashi by’umuriro mu bikenyeri byumye.
8Bazacira amahanga imanza kandi bategeke ibihugu,
maze Nyagasani ababere umwami iteka ryose.
9Abamwiringiye bazamenya ukuri icyo ari cyo,
abamuyobotse bazibanire na we mu rukundo#3.9 na we mu rukundo: muri uyu muvugo utagira uko usa, umwanditsi aratubwira ibyerekeye ihirwe abatowe bazagira: bazamenya Imana by’ukuri kandi bibanire na yo mu rukundo. Reba na 5,15.,
kuko asesekaza ubuntu n’imbabazi ku ntungane ze,
ntanareke gusura abo yitoreye.
10Ariko abagome bazahanishwa igihano gikwiranye n’ibitekerezo byabo,
kuko bahinyuye umuntu w’intungane kandi bakitarura Nyagasani.
11Koko rero, baragowe abasuzugura ubuhanga n’inyigisho zabwo;
amizero yabo nta cyo ashingiyeho,
imiruho yabo nta cyo imaze,
ibyo bakora bararuhira ubusa;
12abagore babo ni ibipfamutima,
abana babo ni abagome,
urubyaro rwabo ni ibivume!
Ikiruta ni ukwibera ingumba aho kubyara abagome
13Hahirwa umugore w’ingumba utarigeze agira amakemwa,
kandi ntabonane n’umugabo bakorana icyaha,
kuko azaronka umugisha igihe imitima yose izasuzumwa#3.13 izasuzumwa: kimwe no muri 3,7, aha ngaha umwanditsi arashaka kuvuga ko Imana izagenderera intungane ikazirenganura, haba ku munsi w’urupfu rwazo, cyangwa se igihe izacira abantu bose urubanza..
14Arahirwa nanone umukone#3.14 umukone: kimwe n’umugore w’ingumba, umukone na we ntagira abana; nyamara ibikorwa byabo byiza bishobora kubahesha ikuzo n’icyubahiro cyinshi mu maso y’Imana, bisumbye kure iby’uwagwije abana. utigeze gukora ikibi,
kandi ntatekereze ibinyuranyije n’ugushaka kw’Imana,
kuko aziturwa ineza y’ubwo budahemuka bwe,
agahabwa umwanya ushimishije mu Ngoro ya Nyagasani.
15Koko rero, imbuto y’ibikorwa byiza isendereye ikuzo,
n’umuzi w’ubwenge ntushobora kumungwa.
16Ariko abana bavutse mu busambanyi bazakenyuka,
urubyaro rukomoka ku mibanire itemewe, ruzarimbuka.
17Kabone n’ubwo baramba igihe kirekire, ntibazitabwaho,
ndetse no mu busaza bwabo, ntibazubahwa.
18Nibakenyuka nta cyizere bazapfana,
ntibazanahozwa ku munsi w’urubanza,
19kuko ububabare ari yo maherezo y’inyoko y’abagome.

Currently Selected:

Ubuhanga 3: KBNT

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy