YouVersion Logo
Search Icon

Ubuhanga 2

2
1Mu bitekerezo byabo bifutamye barabwirana bati
«Imibereho yacu ni iy’igihe gito kandi iteye agahinda,
nta muti ujya uboneka iyo umuntu ageze ku maherezo ye,
ndetse nta n’umwe tuzi wigeze kugaruka avuye ikuzimu.
2Twavutse ku buryo butumvikana,
hanyuma tukazamera nk’abatigeze kubaho.
Umwuka duhumeka ni nk’umwotsi,
ibitekerezo byacu bikaba nk’igishashi cy’umuriro
cyaka uko umutima wacu utera;
3iyo kizimye, umubiri uhinduka ivu,
umwuka ukayoyoka nk’umuyaga utagira ireme.
4Izina ryacu rizagenda ryibagirana uko ibihe bihita,
nta n’umuntu n’umwe uzibuka ibikorwa byacu;
ubuzima bwacu buzamera nk’igicu gihita ntikigaruke,
buzayoyoka nk’igihu kirukanywe n’imirase y’izuba,
cyangwa gikubiswe n’ubushyuhe bwaryo.
5Yego, iminsi yacu ni nk’igicucu gihita,
n’amaherezo yacu ntateze kwigizwayo,
kuko yaciriweho iteka ridasibangana,
kandi nta we uhindukira.
6Nimuze rero, twishimishe mu byiza by’iyi si,
dukoreshe ibyaremwe nk’abasore batagira icyo bikanga:
7dusinde divayi iruta izindi, twisige n’imibavu y’agaciro,
indabyo zihumura neza ntituzitangweho,
8dutamirize indabyo za roza zitari zarabirana;
9higira n’umwe utakubwa umunsi mukuru wacu,
hose tuhasige ibimenyetso by’umunezero wacu,
kuko ari wo mugabane wacu n’umunani wacu!
10Nimureke turenganye intungane ikennye,
umupfakazi ntitukamugirire impuhwe,
umusaza wamazwe n’imvi twoye kumureba n’irihumye,
11maze ingufu zacu abe ari zo tugenderaho,
kuko intege nke nta cyo zimaze.
12Twibasire intungane kuko itubangamiye,
ikarwanya ibikorwa byacu,
ikanadushinja ko twarenze Amategeko,
tugahemukira umuco mwiza badutoje.
13Yirata ko yifitemo ubumenyi bw’Imana,
ikaniyita umwana wa Nyagasani.
14Ntituza kutugayira ibitekerezo,
no kuyirabukwa byonyine biratubangamiye;
15kuko imibereho yayo idasa n’iy’abandi,
imyifatire yayo ikaba idasanzwe.
16Yo ibona turi nk’ikintu cyataye ibara,
ikitaza inzira zacu nk’aho zuzuye imyanda.
Itangaza ko amaherezo y’intungane ari amahirwe#2.16 amaherezo . . . ari amahirwe: abagome bumvise intungane zihamya icyizere cyazo cy’uko Imana izazigobotora mbere y’urupfu, cyangwa se ikazazihemba nyuma yarwo. None barazinnyega ko icyizere cyazo nta ho gishingiye, bagira bati «Reka turebe niba Imana izabadukura mu nzara».,
ikirata ko ifite Imana ho umubyeyi.
17Nimureke turebe niba ibyo ivuga ari ukuri,
dusuzume uko ibyayo bizarangira.
18Niba intungane ari umwana w’Imana koko,
izayitabara, iyigobotore mu nzara z’abanzi bayo.
19Tuyigeragereshe ibitutsi n’ibitotezo,
kugira ngo tumenye ubwiyumanganye bwayo,
turebe n’ukwihangana kwayo.
20Nimureke tuyitange yicwe uruteye isoni,
kuko icyo gihe Imana izayihagararaho,
dukurikije nanone uko ibyivugira.»
Abagome barayoba
21Nguko uko batekereza, nyamara barayoba,
ubugome bwabo bwabagize impumyi:
22ntibamenya amabanga y’umugambi w’Imana,
ntibanazi ikuzo rizigamiwe abakeye ku mutima!
23Koko rero, Imana yaremeye muntu kudashanguka,
imurema ari ishusho#2.23 imurema mu ishusho ryayo: reba Intangiriro 1,26. ryayo bwite;
24nyamara kubera ishyari rya Sekibi#2.24 ishyari rya Sekibi: mu mutwe wa 3 w’igitabo cy’Intangiriro, uwo bise «inzoka» ishuka abantu, umwanditsi w’igitabo cy’Ubuhanga we aramwita «Sekibi», ari na ryo zina rye ry’ukuri. Ni we wazanye urupfu mu bantu, abakururira gupfa kuri roho, ari rwo rupfu rw’iteka ryose. Abahisemo kuyoboka Sekibi ni rwo bazapfa, naho intungane zo zizarurokoka., urupfu rwinjiye mu isi,
bityo rwigarurira abamuyoboka!

Currently Selected:

Ubuhanga 2: KBNT

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy