YouVersion Logo
Search Icon

Ubuhanga 19

19
Icyambu mu Nyanja y’umutuku
1Ariko abo bagome, uburakari bwabahannye
bwihanukiriye kugeza ku ndunduro,
kuko Imana yari isanzwe izi ibyo bagiye gukora:
2ko nibamara kwemerera umuryango wayo kugenda
no kuwohereza huti huti,
bazahindura ibyo biyemeje, bakawukurikirana.
3Koko rero, igihe bari bakiri mu cyunamo
kandi baririra ku mva z’ababo bapfuye,
ikindi gitekerezo gihubutse kibazamo,
maze abo bari bamaze kwingingira kubavira aho,
barabakurikirana nk’aho bagiye batorotse.
4Urubanza bari bakwiye rubageza kuri icyo gitekerezo,
maze rutuma bibagirwa ibyari bimaze kubabaho,
ku buryo imibabaro yabo bayongeraho ikindi gihano,
5kandi ngo mu gihe umuryango wawe uri mu rugendo rutangaje,
bo bahubirane n’urupfu rudasanzwe#19.5 n’urupfu rudasanzwe: aha ngaha, umwanditsi arongera kugereranya ibyabaye ku Bayisraheli no ku Banyamisiri: inyanja yacitsemo icyambu, aba mbere babona inzira igana ubwigenge; nyuma iza gusubirana maze abandi bararohama..
6Koko rero, ibiremwa byose uko bingana muri kamere yabyo,
byongeye kuremwa bundi bushya bikurikije amategeko yawe,
kugira ngo abana bawe bakomeze kubaho.
7Nuko babona igihu gitwikiriye ingando,
ubutaka bwumutse butumburuka ahahoze amazi,
Inyanja y’umutuku ihinduka inzira nyabagendwa,
imivumba yibirinduraga ihinduka ikibaya cy’ibyatsi bitoshye,
8ari na ho umuryango wawe wose wanyuze,
urinzwe n’ikiganza cyawe,
maze bibonera n’amaso yabo ibikorwa byawe by’agatangaza.
9Nuko bakwirwa urwuri nk’amafarasi,
basimbuka nk’utwana tw’intama,
bagusingiza, wowe Nyagasani, Umukiza wabo.
10Koko rero, bari bakibuka ibyababayeho bakiri mu Misiri,
igihe isi ubwayo ivubuye imibu itabyawe n’udukoko,
Uruzi rukavundura imitubu myinshi itavuye ku two mu mazi.
11Hashize igihe, babona izindi nyoni zadutse ku buryo budasanzwe,
ari bwo umururumba wabateraga gusaba ibiribwa biryoshye;
12maze inkware zigenewe kubahaza, zihinguka mu nyanja.
Abanyamisiri n’urwango banga abanyamahanga
13Ariko abanyabyaha baguweho n’ibihano,
bitabanjirijwe n’ibimenyetso by’imirabyo y’inkuba zikaze.
Ntibarenganyijwe, ahubwo bahaniwe ubugome bwabo,
kuko bari baragaragarije urwango runuka umunyamahanga.
14Ni nk’Abanyasodoma banze kwakira abo batazi baje babagana,
ndetse abashyitsi bigeze kubagirira neza, babahindura abacakara#19.14 babahindura abacakara: Yakobo n’urubyaro rwe babanje kwakirwa neza n’Abanyamisiri (Intg 46–47), ariko bamaze kugwira, Abanyamisiri batangira kubatinya, ni ko kubagira abacakara (Iyim 1)..
15Ntibyaciriye aho, abo bantu bahaniwe
ko bakiranye ubugome abanyamahanga.
16Nyamara n’ubwo babanje kubakirana ibyishimo,
kuko na bo bari abantu bafite uburenganzira,
babirenzeho babicisha imirimo y’agahato.
17Ni yo mpamvu bafashwe n’ubuhumyi,
mbese nka ba bandi bari bageze ku muryango w’intungane,
bakagotwa n’umwijima batazi aho uturutse,
kandi bose bashakisha inzira yawubagezaho.
Imana irema imibereho mishya
18Nuko ibintu byose bihinduranya imimerere yabyo,
mbese nk’uko kunyuranya amajwi k’umurya w’inanga
bihinduka injyana, ariko ugakomeza ijwi ryawo.
Ibyo byarushaho kugaragara, umuntu yitegereje ibyabaye:
19inyamaswa zo ku gasozi zahindutse izo mu ruzi,
izogaga mu ruzi zigenda ku butaka;
20mu mazi, umuriro urushaho kugurumana,
bityo amazi abura ubushobozi bwayo bwo kuzimya;
21kandi umuriro ntiwatwika umubiri woroshye
w’inyamaswa zawunyuranagamo rwagati,
ntiwashobora gushongesha icyo kiribwa cy’Imana,
cyari kimeze nk’urubura rushonga bitaruhanyije.
Umwanzuro
22Koko, Nyagasani, wakijije umuryango wawe kandi urawubahisha;
ntiwigeze uhwema kuwutera inkunga, igihe cyose n’ahantu hose.

Currently Selected:

Ubuhanga 19: KBNT

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy