YouVersion Logo
Search Icon

Tito 1

1
Indamutso
1Jyewe Pawulo, umugaragu w’Imana n’intumwa ya Yezu Kristu igenewe kugeza intore z’Imana ku kwemera no ku bumenyi bw’ukuri guhuje n’ubusabaniramana, 2mu bwizere bwo kuzabona ubugingo buhoraho, ubwo Imana itabasha kubeshya yasezeranye mbere y’ibihe bya kera na kare, 3maze amagingo yagennye yagera ikamenyekanya ijambo ryayo ibigirishije iyamamazabutumwa nashinzwe ku bushake bw’Imana Umukiza wacu: 4kuri Tito, umwana wanjye nyakuri nabyaye mu byerekeye ukwemera duhuriyeho, nkwifurije ineza n’amahoro biva ku Mana Data no kuri Kristu Yezu Umukiza wacu.
Amabwiriza yerekeye abakuru b’ikoraniro
5Nagusize i Kireta#1.5 Kireta: cyari ikirwa kinini, gituwe cyane kandi gikungahaye cyo mu nyanja ya Mediterane (reba ku ikarita ya 8.) ari ukugira ngo utunganye ibyo nasize bituzuye, kandi ngo ushyireho abakuru b’ikoraniro#1.5 abakuru b’ikoraniro: muri buri koraniro ry’abakristu, habagamo bamwe muri bo bashinzwe ubuyobozi. Ugereranyije na 1,7, wasanga «umwepiskopi» n’«umukuru w’ikoraniro» ari amagambo abiri, ariko agaragaza umurimo umwe. mu migi yose ukurikije amabwiriza naguhaye. 6Buri wese uhawe ubwo bukuru agomba kuba ari indakemwa, yarashyingiwe rimwe risa, afite abana bemera batavugwaho ubwomanzi cyangwa kuba intumvira. 7Koko rero, umwepiskopi, kubera ko ari umugabuzi w’ibintu by’Imana, agomba kuba indakemwa, ntabe umwirasi n’umunyamwaga, ntabe umunywi n’indwanyi, ntabe n’umuntu ukurikiranye inyungu itanyuze mu mucyo, 8ahubwo akamenya kwakira abamugana, agakunda ibiboneye, akitonda, akaba intabera n’umuyoboke ku Mana, akamenya kwitsinda, 9kandi akihatira gutanga inyigisho zitagoragora, zihuje n’idini, kugira ngo abone uko ashishikariza abandi inyigisho ziboneye, n’uko kandi amwaza abamugisha impaka.
Ibyerekeye abigishabinyoma
10Koko rero hariho benshi b’ibyigomeke, n’abavuga ibitagira shinge, n’abashukanyi, cyane cyane mu bagenywe. 11Abo ngabo ni ngombwa kubaziba akanwa, kuko bahubanganya ingo nyinshi, igihe baba bigisha ibidakwiye kugira ngo bibonere inyungu mbi. 12Umwe muri bo, umuhanuzi wabo bwite, yaravuze ati «Abanyakireta! Ni abanyabinyoma iteka, ni inyamaswa mbi, ni abanyenda mbi b’abanebwe.» 13Icyo cyemezo gihuje n’ukuri. Kubera ibyo rero, ujye ubacyaha cyane, kugira ngo bagumane ukwemera nyako, 14boye kwita ku migani y’amahomvu y’Abayahudi#1.14 imigani y’Abayahudi: ugereranyije na 3,9, wasanga iyo migani ari imwe na bya bibazo bidafite ishingiro na ya masekuruza, byerekeye abakurambere b’Abayisraheli n’abantu b’ibirangirire Bibiliya ivuga mu Bitabo by’Isezerano rya kera. Pawulo aremeza ko ibyo byose nta cyo bimaze. Reba na 1 Tim 1,13 (n’igisob.), no ku mategeko y’abantu bihunza ukuri.
15Ikintu cyose kiba cyiza#1.15 kiba cyiza: bamwe mu bigishamategeko bigishaga ko ari ngombwa kwirinda ibiribwa ibi n’ibi «bihumanya». Pawulo ararwanya ayo «mategeko y’abantu», kuko ubuhumane mu maso y’Imana budaturuka ku bintu, ahubwo mu mutima wa muntu. ku bere. Naho ku bandavuye kandi badafite ukwemera, nta na kimwe kiba cyiza; ahubwo ubwenge n’umutimanama byabo byarandavuye. 16Biratana ko bazi Imana, nyamara bakayihakana mu migirire yabo. Bateye isesemi, bakaba ibyigomeke; no ku cyitwa igikorwa cyiza cyose, nta cyo bamaze.

Currently Selected:

Tito 1: KBNT

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy