YouVersion Logo
Search Icon

Ibarura 7

7
Amagare yatangiwe Inzu y’Uhoraho
1Umunsi Musa yarangijeho kubaka Ingoro y’Uhoraho yayisutseho amavuta yo gusiga, ayegurira Uhoraho hamwe n’ibikoresho byayo byose. Urutambiro na rwo hamwe n’ibikoresho byarwo byose, arusukaho amavuta y’isigwa, aranabitagatifuza. 2Abatware bahagarariye imiryango ya Israheli, bazana amaturo yabo imbere y’Uhoraho: 3amagare atandatu atwikiriye n’ibimasa cumi na bibiri; igare rimwe rigaturwa n’abatware babiri, naho buri mutware agatura ikimasa kimwe; babyigiza imbere y’Inzu. 4Uhoraho abwira Musa, ati 5«Akira ayo maturo bakuzaniye; azakoreshwa imirimo yo mu ihema ry’ibonaniro. Uzabishinga Abalevi, ukurikije uko buri wese abikeneye mu kazi ke.» 6Musa yakira amagare n’ibimasa, abishyikiriza Abalevi. 7Aha abahungu ba Gerishoni amagare abiri n’ibimasa bine, nk’uko bari babikeneye mu kazi kabo. 8Ayandi magare ane n’ibindi bimasa munani abiha umuherezabitambo Itamari mwene Aroni, kugira ngo abishyikirize abahungu ba Merari, nk’uko bari babikeneye mu kazi kabo. 9Ntiyagira icyo aha abahungu ba Kehati, kuko imirimo bari bashinzwe yari iyo gutwara ku ntugu ibikoresho bitagatifu.
Amaturo yo gutaha urutambiro
10Abatware bazanye amaturo yo gutaha urutambiro ku munsi rwasutsweho amavuta y’isigwa; maze bigiza amaturo yabo imbere yarwo. 11Uhoraho abwira Musa, ati «Buri mutware azagira umunsi we wo gutanga ituro ryo gutaha urutambiro.»
12Nahashoni mwene Aminadabu wo mu muryango wa Yuda ni we wazanye ituro rye ku munsi wa mbere. 13Iryo turo ryari rigizwe n’ibintu bikurikira: isahani ya feza ifite uburemere bw’amasikeli 130, n’ibesani ya feza ifite uburemere bw’amasikeli 70, byose bipimye kuri sikeli y’Ingoro. Byombi byari byuzuye ifu ivanze n’amavuta byo gutura Uhoraho. 14Yazanye kandi n’agakombe ka zahabu gapima amasikeli 10 kuzuye umubavu, 15ikimasa kimwe, isekurume y’intama imwe, n’umwana w’intama w’umwaka umwe byo guturwaho igitambo gitwikwa; 16azana n’isekurume y’ihene yo guturwaho igitambo cyo guhongerera icyaha. 17Azana kandi n’ibimasa bibiri by’inkone, amasekurume y’intama atanu, amasekurume y’ihene atanu, n’utwana tw’intama dutanu tw’umwaka umwe byo guturwaho igitambo cy’ubuhoro. Iryo ni ryo ryabaye ituro rya Nahashoni mwene Aminadabu.
18Ku munsi wa kabiri, Netaneli mwene Shuwari, akaba n’umutware w’umuryango w’Isakari, azana ituro rye. 19Ryari rigizwe n’ibi bintu bikurikira: isahani ya feza ifite uburemere bw’amasikeli 130, n’ibesani ya feza ifite uburemere bw’amasikeli 70; byose bipimiye kuri sikeli y’Ingoro. Byombi byari byuzuye ifu ivanze n’amavuta byo guturwa Uhoraho. 20Yazanye kandi n’agakombe ka zahabu gapima amasikeli 10 kuzuye umubavu, 21ikimasa kimwe, isekurume y’intama imwe, n’umwana w’intama w’umwaka umwe byo guturwaho igitambo gitwikwa; 22azana n’isekurume yo guturwaho igitambo cyo guhongera icyaha. 23Azana kandi n’ibimasa bibiri by’inkone, amasekurume y’intama atanu, amasekurume y’ihene atanu, n’utwana tw’intama dutanu tw’umwaka umwe byo guturwaho igitambo cy’ubuhoro. Iryo ni ryo ryabaye ituro rya Netaneli mwene Shuwari.
24Umunsi wa gatatu wabaye uwa Eliyabu mwene Heloni, akaba n’umutware w’abahungu ba Zabuloni. 25Ituro rye ryari rigizwe n’ibintu bikurikira: isahani ya feza ifite uburemere bw’amasikeli 130, n’ibesani ya feza ifite uburemere bw’amasikeli 70, byose bipimye kuri sikeli y’Ingoro. Byombi byari byuzuye ifu ivanze n’amavuta byo guturwa Uhoraho. 26Yazanye kandi n’agakombe ka zahabu gapima amasikeli 10 kuzuye umubavu, 27ikimasa kimwe, isekurume y’intama imwe, n’umwana w’intama w’umwaka umwe byo guturwaho igitambo gitwikwa; 28azana n’isekurume yo guturwaho igitambo cyo guhongera icyaha. 29Azana kandi n’ibimasa bibiri by’inkone, amasekurume y’intama atanu, amasekurume y’ihene atanu, n’utwana tw’intama dutanu tw’umwaka umwe byo guturwaho igitambo cy’ubuhoro. Iryo ni ryo ryabaye ituro rya Eliyabu mwene Heloni.
30Umunsi wa kane wabaye uwa Elishuru mwene Shedewuru akaba n’umutware w’abahungu ba Rubeni. 31Ituro rye ryari rigizwe n’ibi bintu bikurikira: isahani ya feza ifite uburemere bw’amasikeli 130, n’ibesani ya feza ifite uburemere bw’amasikeli 70; byose bipimye kuri sikeli y’Ingoro. Byombi byari byuzuye ifu ivanze n’amavuta byo gutura Uhoraho. 32Yazanye kandi n’agakombe ka zahabu gapima amasikeli 10 kuzuye umubavu, 33ikimasa kimwe, isekurume y’intama imwe, n’umwana w’intama umaze umwaka umwe byo guturwaho igitambo gitwikwa; 34azana n’isekurume y’ihene yo guturwaho igitambo cyo guhongera icyaha. 35Azana kandi n’ibimasa bibiri by’inkone, amasekurume y’intama atanu, amasekurume y’ihene atanu, n’utwana tw’intama dutanu tw’umwaka umwe byo guturwaho igitambo cy’ubuhoro. Iryo ni ryo ryabaye ituro rya Elishuru mwene Shedewuru.
36Umunsi wa gatanu wabaye uwa Shelumyeli mwene Shurishadayi akaba n’umutware w’abahungu ba Simewoni. 37Ituro rye ryari rigizwe n’ibi bintu bikurikira: isahani ya feza ifite uburemere bw’amasikeli 130, n’ibesani ya feza ifite uburemere bw’amasikeli 70; byose bipimye kuri sikeli y’Ingoro. Byombi byari byuzuye ifu ivanze n’amavuta byo guturwa Uhoraho. 38Yazanye kandi n’agakombe ka zahabu gapima amasikeli 10 kuzuye umubavu, 39ikimasa kimwe, isekurume y’intama imwe, n’umwana w’intama w’umwaka umwe byo guturwaho igitambo gitwikwa; 40azana n’isekurume y’ihene yo guturwaho igitambo cyo guhongera icyaha. 41Azana kandi n’ibimasa bibiri by’inkone, amasekurume y’intama atanu, amasekurume y’ihene atanu, n’utwana tw’intama dutanu tw’umwaka umwe byo guturwaho igitambo cy’ubuhoro. Iryo ni ryo ryabaye ituro rya Shelumyeli mwene Shurishadayi.
42Umunsi wa gatandatu wabaye uwa Eliyasafu mwene Dewuyeli akaba n’umutware w’abahungu ba Gadi. 43Ituro rye ryari rigizwe n’ibintu bikurikira: isahani ya feza ifite uburemere bw’amasikeli 130, n’ibesani ya feza ifite uburemere bw’amasikeli 70; byose bipimye kuri sikeli y’Ingoro. Byombi byari byuzuye ifu ivanze n’amavuta byo guturwa Uhoraho. 44Yazanye kandi n’agakombe ka zahabu gapima sikeli 10 kuzuye umubavu, 45ikimasa kimwe, isekurume y’intama imwe, n’umwana w’intama w’umwaka umwe byo guturwaho igitambo gitwikwa; 46azana n’isekurume y’ihene yo guturwaho igitambo cyo guhongera icyaha. 47Azana kandi n’ibimasa by’inkone bibiri, amasekurume y’intama atanu, amasekurume y’ihene atanu, n’utwana tw’intama dutanu tw’umwaka umwe byo guturwaho igitambo cy’ubuhoro. Iryo ni ryo ryabaye ituro rya Eliyasafu mwene Dewuyeli.
48Umunsi wa karindwi wabaye uwa Elishama mwene Amihudi akaba n’umutware w’abahungu ba Efurayimu. 49Ituro rye ryari rigizwe n’ibintu bikurikira: isahani ya feza ifite uburemere bw’amasikeli 130, n’ibesani ya feza ifite uburemere bw’amasikeli 70; byose bipimye kuri sikeli y’Ingoro. Byombi byari byuzuye ifu ivanze n’amavuta byo guturwa Uhoraho. 50Yazanye kandi n’agakombe ka zahabu gapima amasikeli 10 kuzuye umubavu, 51ikimasa kimwe, isekurume y’intama imwe, n’umwana w’intama w’umwaka umwe byo guturwaho igitambo gitwikwa; 52azana n’isekurume y’ihene yo guturwaho igitambo cyo guhongera icyaha. 53Azana kandi n’ibimasa bibiri by’inkone, amasekurume y’intama atanu, amasekurume y’ihene atanu, n’utwana tw’intama dutanu tw’umwaka umwe byo guturwaho igitambo cy’ubuhoro. Iryo ni ryo ryabaye ituro rya Elishama mwene Amihudi.
54Umunsi wa munani wabaye uwa Gameliyeli mwene Pedashuri akaba n’umutware w’abahungu ba Manase. 55Ituro rye ryari rigizwe n’ibintu bikurikira: isahani ya feza ifite uburemere bw’amasikeli 130, n’ibesani ya feza ifite uburemere bw’amasikeli 70; byose bipimye kuri sikeli y’Ingoro. Byombi byari byuzuye ifu ivanze n’amavuta byo guturwa Uhoraho. 56Yazanye kandi n’agakombe ka zahabu gapima amasikeli 10 kuzuye umubavu, 57ikimasa kimwe, isekurume y’intama imwe, n’umwana w’intama w’umwaka umwe byo guturwaho igitambo gitwikwa; 58azana n’isekurume y’ihene yo guturwaho igitambo cyo guhongera icyaha. 59Azana kandi n’ibimasa by’inkone bibiri, amasekurume y’intama atanu, amasekurume y’ihene atanu, n’utwana tw’intama dutanu tw’umwaka umwe byo guturwaho igitambo cy’ubuhoro. Iryo ni ryo ryabaye ituro rya Gameliyeli mwene Pedashuri.
60Umunsi wa cyenda wabaye uwa Avidani mwene Gidewoni akaba n’umutware w’abahungu ba Benyamini. 61Ituro rye ryari rigizwe n’ibintu bikurikira: isahani ya feza ifite uburemere bw’amasikeli 130, n’ibesani ya feza ifite uburemere bw’amasikeli 70; byose bipimye kuri sikeli y’Ingoro. Byombi byari byuzuye ifu ivanze n’amavuta byo guturwa Uhoraho. 62Yazanye kandi n’agakombe ka zahabu gapima amasikeli 10 kuzuye umubavu, 63ikimasa kimwe, isekurume y’intama imwe, n’umwana w’intama w’umwaka umwe byo guturwaho igitambo gitwikwa; 64azana n’isekurume y’ihene yo guturwaho igitambo cyo guhongera icyaha. 65Azana kandi n’ibimasa bibiri by’inkone, amasekurume y’intama atanu, amasekurume y’ihene atanu, n’utwana tw’intama dutanu tw’umwaka umwe byo guturwaho igitambo cy’ubuhoro. Iryo ni ryo ryabaye ituro rya Avidani mwene Gidewoni.
66Umunsi wa cumi wabaye uwa Ahiyezeri mwene Amishadayi akaba n’umutware w’abahungu ba Dani. 67Ituro rye rigizwe n’ibintu bikurikira: isahani ya feza ifite uburemere bw’amasikeli 130, n’ibesani ya feza ifite uburemere bw’amasikeli 70; byose bipimye kuri sikeli y’Ingoro. Byombi byari byuzuye ifu ivanze n’amavuta byo guturwa Uhoraho. 68Yazanye kandi n’agakombe ka zahabu gapima amasikeli 10 kuzuye umubavu, 69ikimasa kimwe, isekurume y’intama imwe, n’umwana w’intama w’umwaka umwe byo guturwaho igitambo gitwikwa; 70azana n’isekurume y’ihene yo guturwaho igitambo cyo guhongera icyaha. 71Azana kandi n’ibimasa bibiri by’inkone, amasekurume y’intama atanu, amasekurume y’ihene atanu, n’utwana tw’intama dutanu tw’umwaka umwe byo guturwaho igitambo cy’ubuhoro. Iryo ni ryo ryabaye ituro rya Ahiyezeri mwene Amishadayi.
72Umunsi wa cumi n’umwe wabaye uwa Pagiyeli mwene Okrani, akaba n’umutware w’abahungu ba Asheri. 73Ituro rye ryari rigizwe n’ibi bintu bikurikira: isahani ya feza ifite uburemere bw’amasikeli 130, n’ibesani ya feza ifite uburemere bw’amasikeli 70; byose bipimye kuri sikeli y’Ingoro. Byombi byari byuzuye ifu ivanze n’amavuta byo guturwa Uhoraho. 74Yazanye kandi n’agakombe ka zahabu gapima amasikeli 10 kuzuye umubavu, 75ikimasa kimwe, isekurume y’intama imwe, n’umwana w’intama w’umwaka umwe byo guturwaho igitambo gitwikwa; 76azana n’isekurume y’ihene yo guturwaho igitambo cyo guhongera icyaha. 77Azana kandi n’ibimasa bibiri by’inkone, amasekurume y’intama atanu, amasekurume y’ihene atanu, n’utwana tw’intama dutanu tw’umwaka umwe byo guturwaho igitambo cy’ubuhoro. Iryo ni ryo ryabaye ituro rya Pagiyeli mwene Okrani.
78Umunsi wa cumi n’ibiri wabaye uwa Ahira mwene Eyinani, akaba n’umutware w’abahungu ba Nefutali. 79Ituro rye ryari rigizwe n’ibintu bikurikira: isahani ya feza ifite uburemere bw’amasikeli 130, n’ibesani ya feza ifite uburemere bw’amasikeli 70; byose bipimye kuri sikeli y’Ingoro. Byombi byari byuzuye ifu ivanze n’amavuta byo guturwa Uhoraho. 80Yazanye kandi n’agakombe ka zahabu gapima amasikeli 10 kuzuye umubavu, 81ikimasa kimwe, isekurume y’intama imwe, n’umwana w’intama w’umwaka umwe byo guturwaho igitambo gitwikwa; 82azana n’isekurume y’ihene yo guturwaho igitambo cyo guhongera icyaha. 83Azana kandi n’ibimasa bibiri by’inkone, amasekurume y’intama atanu, amasekurume y’ihene atanu, n’utwana tw’intama dutanu tw’umwaka umwe byo guturwaho igitambo cy’ubuhoro. Iryo ni ryo ryabaye ituro rya Ahira mwene Eyinani. 84Ayo ni yo yabaye amaturo y’abatware ba Israheli yo gutaha urutambiro, umunsi barusukaho amavuta y’isigwa: amasahani cumi n’abiri ya feza, amabesani cumi n’abiri ya feza, n’udukombe cumi na tubiri twa zahabu. 85Buri sahani ya feza yapimaga amasikeli 130, naho ibesani imwe igapima amasikeli 70. Ibyo bintu byose hamwe byari amasikeli ya feza 2,400, upimye kuri sikeli y’Ingoro, 86n’udukombe cumi na tubiri twa zahabu twuzuye umubavu, twose hamwe dupima amasikeli 120 ya zahabu.
87Amatungo yo gutura ibitambo bitwikwa yose hamwe yari agizwe n’ibimasa cumi na bibiri, amasekurume y’intama cumi n’abiri, n’utwana tw’intama tw’umwaka umwe cumi na tubiri hamwe n’amaturo yagenwe, wongeyeho amasekurume y’ihene cumi n’abiri yo guturaho igitambo cyo guhongera icyaha. 88Amatungo yo gutura igitambo cy’ubuhoro yose hamwe yari agizwe n’ibimasa by’inkone makumyabiri na bine, amasekurume y’intama mirongo itandatu, n’utwana tw’intama tw’umwaka umwe mirongo itandatu. Ayo ni yo maturo yo gutaha urutambiro igihe bari bamaze kurusukaho amavuta y’isigwa.
89Iyo Musa yinjiraga mu Ihema ry’ibonaniro ngo avugane n’Uhoraho, yumvaga ijwi riturutse hejuru y’urwicurizo#7.89 urwicurizo: reba Iyim 25,17–22., hagati y’Abakerubimu babiri – urwicurizo rwari hejuru y’Ubushyinguro bw’Isezerano. Nuko Musa akavugana n’Uhoraho.

Currently Selected:

Ibarura 7: KBNT

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy