YouVersion Logo
Search Icon

Ibarura 2

2
Umwanya wa buri muryango mu ngando
1Uhoraho abwira Musa na Aroni, ati 2«Buri Muyisraheli azagandike mu mutwe w’ingabo we, hafi y’ibendera ry’inzu akomokamo. Abayisraheli kandi bazagandika berekeye ihema ry’ibonaniro, ariko boye kuryegera cyane.
3Abazagandika imbere y’abandi iburasirazuba, ni imitwe y’ingabo zo mu ngando ya Yuda. Umutware wa bene Yuda ni Nashoni mwene Aminadabu; 4umutwe w’ingabo ze ukabamo abagabo 74,600. 5Abazashinga ingando iruhande rwe, ni umuryango wa Isakari hamwe n’uwa Zabuloni. Umutware wa bene Isakari ni Netaneli mwene Shuwari, 6kandi umutwe w’ingabo ze ukabamo abagabo 54,400. 7Umutware wa bene Zabuloni ni Eliyabu mwene Heloni, 8kandi umutwe w’ingabo ze ukabamo abagabo 57,400. 9Abantu bari muri iyo mitwe y’ingabo uko ari itatu yo mu ngando ya Yuda, bose hamwe ni 186,400. Abo rero ni bo bazafata iya mbere mu rugendo.
10Imitwe y’ingabo yo mu ngando ya Rubeni izaherera mu majyepfo. Umutware wa bene Rubeni ni Elishuri mwene Shedewuri, 11kandi umutwe w’ingabo ze ukabamo abagabo 46,500. 12Abazashinga ingando iruhande rwe ni umuryango wa Simewoni hamwe n’uwa Gadi. Umutware wa bene Simewoni ni Shelumiyeli mwene Shurishadayi, 13kandi umutwe w’ingabo ze ukabamo abagabo 59,300. 14Umutware wa bene Gadi ni Eliyasafu mwene Rewuyeli, 15kandi umutwe w’ingabo ze ukabamo abagabo 45,650. 16Abantu bari muri iyo mitwe y’ingabo uko ari itatu yo mu ngando ya Rubeni, bose hamwe ni 151,450. Abo rero ni bo bazajya bahaguruka aba kabiri.
17Nyuma hazagenda ihema ry’ibonaniro rikurikirwe n’inteko y’Abalevi izaba iri hagati y’izindi nteko. Muzagende mukurikije uko muri mu ngando, buri wese mu mwanya we, inteko imwe inyuma y’indi.
18Imitwe y’ingabo yo mu ngando ya Efurayimu izaherera mu burengerazuba. Umutware wa bene Efurayimu ni Elishama mwene Amihudi, 19kandi umutwe w’ingabo ze ukabamo abagabo 40,500. 20Abazashinga ingando iruhande rwe, ni umuryango wa Manase hamwe n’uwa Benyamini. Umutware wa bene Manase ni Gamaliyeli mwene Pedashuri, 21kandi umutwe w’ingabo ze ukabamo abagabo 32,200. 22Umutware wa bene Benyamini ni Avidani mwene Gidewoni, 23kandi umutwe w’ingabo ze ukabamo abagabo 35,400. 24Abantu bari muri iyo mitwe y’ingabo uko ari itatu yo mu ngando ya Efurayimu, bose hamwe ni 108.100. Abo ni bo bazajya bahaguruka aba gatatu.
25Imitwe y’ingabo yo mu ngando ya Dani, izaherera mu majyaruguru. Umutware wa bene Dani ni Ahiyezeri mwene Amishadayi, 26kandi umutwe w’ingabo ze ukabamo abagabo 62,700. 27Abazashinga ingando iruhande rwe ni umuryango wa Asheri hamwe n’uwa Nefutali. Umutware wa bene Asheri ni Pagiyeli mwene Okrani, 28kandi umutwe w’ingabo ze ukabamo abagabo 41,500. 29Umutware wa bene Nefutali ni Ahira mwene Eyinani, 30kandi umutwe w’ingabo ze ukabamo abagabo 53,400. 31Abantu bari muri iyo ngando ya Dani ni 157,600. Bazajya bahaguruka aba nyuma, buri mutwe w’ingabo inyuma y’uwundi.
32Ngabo rero abana ba Israheli uko babaruriwe mu mazu yabo; umubare rusange w’ingabo zose zabaruriwe mu ngando no mu mitwe yazo ni 603.550. 33Cyakora Abalevi, nk’uko Uhoraho yari yabitegetse Musa, ntibashyizwe muri iryo barurwa ry’Abayisraheli. 34Ibyo, Abayisraheli barabyubahirije, bakurikiza ugushaka kw’Uhoraho, ari mu guca ingando, ari no mu guhaguruka, buri wese akurikije umuryango we n’inzu akomokamo.

Currently Selected:

Ibarura 2: KBNT

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy