YouVersion Logo
Search Icon

Ibarura 19

19
Ivu ry’inka y’ibihogo
1Uhoraho abwira Musa na Aroni, ati 2«Dore amabwiriza y’itegeko ry’Uhoraho: Bwira Abayisraheli bakuzanire inka y’ibihogo itarangwaho inenge iyo ari yo yose, kandi izaba ari itungo ritigeze ryikorera imizigo. 3Muzayishyikiriza umuherezabitambo Eleyazari, hanyuma muyijyane hanze y’ingando, muyicire imbere ye. 4Umuherezabitambo Eleyazari azakoza urutoki mu maraso ya ya nka, maze ayaminjagire incuro ndwi yerekeza ku muryango w’ihema ry’ibonaniro. 5Hanyuma, iyo nka bazayitwikire mu maso ye; bakongeze uruhu, inyama, amaraso, n’amase yayo. 6Umuherezabitambo azafata inkwi z’ibiti bya sederi na hisopo hamwe n’agatambaro k’umuhemba, abirohe muri wa muriro inka izaba ikongokeramo. 7Nyuma y’ibyo, umuherezabitambo azamesa imyambaro ye, yiyuhagire cyane umubiri wose n’amazi, maze asubire mu ngando. Ariko ubwo, azagumana uguhumana kwe kugeza ku mugoroba. 8Uzaba yatwitse ya nka na we azamesa imyenda ye, aniyuhagire cyane umubiri wose n’amazi, kandi agumane uguhumana kwe kugeza ku mugoroba. 9Hazaze umuntu utahumanijwe, abe ari we uyora ivu rya ya nka, arirunde hanze y’ingando, ahantu hasukuye. Iryo vu rizabikwa, ikoraniro ry’Abayisraheli rijye ririkoresha igihe bategura amazi y’icyuhagiro. Uwo muhango uhwanye n’igitambo cy’impongano y’icyaha. 10Uzaba yayoye ivu rya ya nka na we azamesa imyambaro ye, kandi agumane uguhumana kwe kugeza ku mugoroba. Ibyo bizaba itegeko ridakuka ku Bayisraheli, no ku munyamahanga utuye iwabo.
Itegeko ryerekeye umuhango wo kwisukura
11Uzakora intumbi iyo ari yo yose, azamara iminsi irindwi yarahumanye. 12Ku munsi wa gatatu azakora umuhango we wo kwisukura, akoresheje ya mazi y’icyuhagiro, maze ku munsi wa karindwi azaba asukuye. Ariko ku munsi wa gatatu nadakora umuhango we wo kwisukura, ku munsi wa karindwi nta bwo azaba asukuye. 13Uwakora intumbi y’umuntu umaze gupfa, hanyuma ntiyisukure, yakwanduza Ingoro y’Uhoraho. Uwo muntu bazamuce mu Bayisraheli. Kuko batamuteye amazi y’icyuhagiro, aba yanduye kandi agumana uguhumana kwe.
14Dore itegeko: Umuntu napfira mu ihema, uzaba aririmo cyangwa akaryinjiramo, azamara iminsi irindwi yarahumanijwe. 15Kandi igikoresho cyose kirangaye kidafite igipfundikizo, kizaba cyanduye. 16Uzajya mu mirima, agatsitara ku muntu wishwe n’inkota, ku ntumbi cyangwa ku magufa y’umuntu, cyangwa ku mva, na we azamara iminsi irindwi yarahumanijwe.
17Kugira ngo uwo muntu asukurwe, dore uko muzabigenza: Muzayora ivu rya ya nka yatuweho igitambo cyo guhongera icyaha, murishyire mu rwabya, hanyuma murivange n’amazi yo mu isoko. 18Umuntu usukuye azafata ishami ry’igiti cya hisopo, arikoze muri ya mazi, maze aminjagire ihema n’ibikoresho byose, hamwe n’abantu bazaba baririmo. Azaminjagira kandi na wa wundi uzaba yarakoze uwishwe n’inkota, intumbi cyangwa amagufa y’umuntu, cyangwa imva. 19Ku munsi wa gatatu no ku wa karindwi, umuntu usukuye azaminjagira amazi ku wahumanijwe; ku munsi wa karindwi, azaba yamuhanaguyeho icyaha cye. Uwahumanye azamesa imyambaro ye, yiyuhagire umubiri wose, nimugoroba azaba asukuye. 20Ariko umuntu wahumanijwe, ntakore umuhango we wo kwisukura, azacibwe mu ikoraniro, kuko yakwanduza Ingoro y’Uhoraho. Uwo muntu aba ahumanijwe, kuko ataminjagiye amazi y’icyuhagiro.
21Ibyo bizababere itegeko ridakuka. Uwaminjagiye amazi y’icyuhagiro, agomba kumesa imyambaro ye. Naho uzaba yakoze muri ayo mazi we, azagumana ubwandure bwe kugeza nimugoroba. 22Icyo umuntu uhumanijwe azakoraho cyose, kizaba cyanduye, kandi umuntu uzakora kuri icyo kintu azaba ahumanijwe kugeza nimugoroba.

Currently Selected:

Ibarura 19: KBNT

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy