YouVersion Logo
Search Icon

Ibarura 17

17
Ibyotezo by’abayoboke ba Kore
1Uhoraho abwira Musa, ati 2«Kuko ibyotezo ari ibintu bitagatifu, bwira umuherezabitambo Eleyazari mwene Aroni abikure mu bishashi by’umuriro, kandi na wo ajye kuwunyanyagiriza kure. 3Ibyotezo by’abo bantu bacumuye bakikururira urupfu, bazabicurishe babikuremo ibyuma byo kubambika ku rutambiro. Kuko babituye Uhoraho, ubu byabaye bitagatifu. Bizabera kandi Abayisraheli urwibutso.»
4Umuherezabitambo Eleyazari afata bya byotezo by’imiringa byatuwe n’abatwitswe n’umuriro, maze babicuramo ibyo kubambika ku rutambiro. 5Yagenjeje atyo kugira ngo bibere Abayisraheli urwibutso, kandi ngo hatagira umuntu uteguriwe Uhoraho, ni ukuvuga udakomoka kuri Aroni, uhegera ngo atwikire imibavu imbere y’Uhoraho. Ibyo bizamurinda kubona ibyago nk’ibya Kore n’abantu be; ibyo byago kandi Uhoraho yari yarabihanuye akoresheje Musa.
Umuryango uburanya Musa na Aroni
6Bukeye, ikoraniro ry’Abayisraheli ryose riburanya Musa na Aroni rivuga riti «Mwicishije umuryango w’Uhoraho!» 7Icyo gihe ikoraniro ryabivumburagaho, Musa na Aroni barahindukiye bareba ku ihema ry’ibonaniro, basanga igicu cyaritwikiriye; maze ikuzo ry’Uhoraho ririgaragaza. 8Nuko Musa na Aroni bajya ku ihema ry’ibonaniro.
9Uhoraho abwira Musa, ati 10«Nimwitandukanye na ririya koraniro, ngiye kuririmbura mu mwanya muto!» Bikubita hasi bubika umutwe ku butaka, 11Musa ni ko kubwira Aroni, ati «Fata icyotezo cyawe, urahuriremo umuriro wo ku rutambiro, ushyiremo n’imibavu. Hanyuma wihute usange ikoraniro urikorereho umuhango wo kurihanaguraho icyaha, kuko Uhoraho yarakaye cyane, none icyorezo cyatangiye kuyogoza.» 12Nk’uko Musa yari yabimubwiye, Aroni afata icyotezo, ariruka ajya mu ikoraniro. Koko rero icyorezo cyari cyatangiye kuyogoza umuryango. Ashyira umubavu mu cyotezo, maze akora umuhango wo guhanagura icyaha ku muryango. 13Ahagarara hagati y’intumbi n’abakiri bazima, icyorezo kirahosha. 14Abishwe n’icyo cyorezo bari ibihumbi cumi na bine na magana arindwi, utabariyemo n’abari baguye muri ka gakungu ka Kore. 15Aroni asubira iruhande rwa Musa ku muryango w’ihema ry’ibonaniro, icyorezo cyari cyashize.
Inkoni ya Aroni#17.15 inkoni ya Aroni: iyi nkuru igamije kwerekana ko Imana ubwayo ari yo yihitiyemo Aroni n’umuryango wa Levi, kugira ngo bayiyegurire. Imbuto n’indabo byo ku nkoni ya Aroni bivuga itorwa ry’abazamukomokaho.
16Uhoraho abwira Musa, ati 17«Saba Abayisraheli ko buri muryango uguha inkoni. Ni ukuvuga ko uzashyikirizwa inkoni cumi n’ebyiri z’abatware b’imiryango yose. Uzandika izina rya buri mutware ku nkoni ye. 18Ku nkoni ya Levi gusa uzandikeho izina rya Aroni. Bityo buri mutware w’umuryango azagira inkoni imuranga. 19Uzarambika izo nkoni mu ihema ry’ibonaniro, imbere y’ubushyinguro bw’Isezerano, hamwe njya mbasanga. 20Nyir’inkoni izatoha umumero, ni we nahisemo. Bityo nzaba nigije kure yanjye, amagambo y’imyijujuto Abayisraheli babatera.»
21Musa abwira Abayisraheli ayo magambo, maze buri mutware w’umuryango amushyikiriza inkoni ye. Zose hamwe ziba inkoni cumi n’ebyiri, kandi iya Aroni yari iziri hagati. 22Musa arambika izo nkoni imbere y’Uhoraho mu ihema ry’ibonaniro. 23Bukeye, Musa yinjira mu ihema ry’ibonaniro, asanga inkoni ya Aroni wo mu nzu ya Levi yatoshye umumero. Yari yazanye umumero, ifite ururabo, kandi yeze n’imbuto z’amandi#17.23 «amandi»: ni ubwoko bw’imbuto ziryoshye zo mu bihugu bikikije inyanja ya Mediterane. zihishije. 24Musa akura inkoni zose imbere y’Uhoraho, arazisohokana kugira ngo azereke Abayisraheli bose. Barazibona maze buri mutware asubirana inkoni ye.
25Uhoraho abwira Musa, ati «Subiza inkoni ya Aroni imbere y’ubushyinguro bw’Isezerano, uyihagumishe, maze izabere ikimenyetso abigomeka. Uzaba unkijije imyijujuto yabo; na bo kandi ntibazadukwamo n’urupfu.» 26Musa agenza atyo, akora ibyo Uhoraho yari yamutegetse.
27Abayisraheli babwira Musa, bati «Reba nawe, turapfa, tukarimbuka, ahubwo twese tugiye gushira! 28Ugiye hafi y’Ingoro y’Uhoraho wese, uyegereye wese, urupfu ruramutwara. Ubu se twese tugiye kurimbuka kugeza ku wa nyuma?»

Currently Selected:

Ibarura 17: KBNT

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy