YouVersion Logo
Search Icon

Ibarura 15

15
Ituro ry’ifu, iry’amavuta n’irya divayi
1Uhoraho abwira Musa, ati 2«Dore ibyo uzabwira Abayisraheli: Igihe muzamara gutaha mu gihugu nzabaha ngo muzagiture; 3igihe muzatura Uhoraho ibiribwa, igitambo gitwikwa cyangwa icy’amatungo magufi n’amaremare, nimushaka kurangiza indahiro mwahize, cyangwa gutura igitambo ku bushake bwanyu, cyangwa se ari igitambo cyo mu minsi mikuru yanyu, nimutura rero Uhoraho ibiribwa bifite impumuro imwurura, 4uzabimushyira azatange ituro ry’icyibo cy’ifu ivugishijwe kimwe cya kane cy’akabindi k’amavuta. 5Naho divayi y’igitambo giseswa, uzatura kimwe cya kane cy’akabindi giherekejwe n’igitambo gitwikwa, cyangwa n’igitambo gisanzwe niba ari umwana w’intama. 6Niba ari isekurume y’intama, uzatura ibyibo bibiri by’ifu ivugishijwe kimwe cya gatatu cy’akabindi k’amavuta, 7wongereho na kimwe cya gatatu cy’akabindi ka divayi yo guturwaho igitambo giseswa. Uzatura utyo Uhoraho ibyo biribwa bifite impumuro imwurura. 8Uhoraho numutura ikimasa ho igitambo gitwikwa cyangwa igitambo cy’ubuhoro, 9icyo kimasa kizaherekezwa n’ituro ry’ibyibo bitatu by’ifu ivugishijwe kimwe cya kabiri cy’akabindi k’amavuta. 10Naho divayi y’igitambo giseswa, uzatura kimwe cya kabiri cy’akabindi. Ibyo bizabera Uhoraho ifunguro rifite impumuro imwurura. 11Ituro ryaba ikimasa, isekurume y’intama, umwana w’intama cyangwa ihene, ni uko muzajya mugenza. 12Amatungo muzatura uko azaba angana kose, muzagenza mutyo kuri buri tungo.
13Ni uko umunyagihugu kavukire wese azajya atura ibitambo, igihe azaba ashyikiriza Uhoraho ibiribwa bifite impumuro imwurura. 14Umunyamahanga uzaba ubatuyemo vuba, cyangwa ubamazemo ibisekuruza byinshi, natura Uhoraho ibiribwa bifite impumuro imwurura, azakore nk’uko mubigenza. 15Kuko mwishyize hamwe, mwebwe ubwanyu n’umunyamahanga uzaba atuye iwanyu, muzagira umuhango umwe. Uzaba umuhango udahinduka mu maso y’Uhoraho, kuri mwebwe no ku munyamahanga mu myaka yose. 16Hazaba itegeko rimwe, n’umuhango umwe, kuri mwebwe no ku munyamahanga uzaba atuye iwanyu.»
Ituro ry’imigati y’umuganura
17Uhoraho abwira Musa, ati 18«Dore ibyo uzabwira Abayisraheli: Nimumara kugera mu gihugu ngiye kubajyanamo, 19mukarya ku migati yacyo, muzagabanyeho iy’ituro mugomba guha Uhoraho. 20Ku mutsima w’umuganura, muzagabanyeho irobe ry’ituro mugomba guha Uhoraho. Iryo gabanya muzarikora nk’uko musanzwe mubigenza ku yindi misaruro. 21Ku mitsima y’umuganura, muzagomba guhaho ituro Uhoraho; muzabigenze mutyo no mu myaka yose.
Ibitambo by’icyaha kitagambiriwe
22Hari ubwo, kubera uburangare, muzaca kuri rimwe muri ayo mategeko Uhoraho yabwiye Musa, 23mukarenga ku byo yategetse abinyujije kuri Musa kuva ku munsi yabitegetseho na nyuma yaho uko ibisekuru byagiye bisimburana.
24Icyo cyaha kitagambiriwe, n’iyo cyaba cyakozwe ikoraniro ritabizi, ikoraniro ryose rizatura Uhoraho ikimasa ho igitambo gitwikwa gifite impumuro imwurura. Rizatanga kandi ituro risanzwe n’ibitambo biseswa uko byateganijwe, kandi n’isekurume y’ihene yo guturwaho igitambo cy’impongano y’icyaha. 25Umuherezabitambo azakora umuhango wo guhanagura icyaha ku ikoraniro ry’Abayisraheli, bityo babe baronse imbabazi. Kuko ari icyaha kitagambiriwe, kandi bazaba bazaniye Uhoraho amaturo yabo, ibiribwa hamwe n’ibitambo by’impongano y’icyo cyaha. 26Imbabazi zizahabwa ikoraniro ryose ry’Abayisraheli n’umunyamahanga uzaba abarimo, kuko icyo cyaha kitagambiriwe kizaba cyahamye umuryango wose.
27Niba ari umuntu umwe ukoze icyaha atagambiriye, azatura ihene y’umwaka umwe ho igitambo cy’impongano y’icyaha. 28Umuherezabitambo azakorera mu maso y’Uhoraho umuhango wo guhanagura icyaha kitagambiriwe kuri uwo muntu uzaba yagikoze kubera uburangare. Azamukoreraho umuhango wo guhanagura icyaha, bityo imbabazi abe azironse. 29Yaba uwo mu Bayisraheli, umunyagihugu kavukire cyangwa umunyamahanga ubatuyemo, muzakurikiza itegeko rimwe ku muntu wakoze icyaha kubera uburangare.
30Ariko umuntu ukoze icyaha yabigambiriye, yaba umunyagihugu kavukire cyangwa umunyamahanga, aba atutse Uhoraho. Uwo muntu azacibwa mu muryango we, 31kuko azaba yasuzuguye ijambo ry’Uhoraho, akanaca ku mategeko ye. Uwo muntu agomba gucibwa, icyaha cye kigakomeza kumuhama.
Urugero rw’umuntu waciye ku itegeko rya Sabato
32Abayisraheli bari bakiri mu butayu, maze umugabo umwe afatwa atora inkwi ku munsi wa Sabato. 33Abari bamufashe atora inkwi bamujyana imbere ya Musa, Aroni n’ikoraniro ryose. 34Baba bamurinze igihe bategereje amabwiriza yerekeye igihano ari buhabwe. 35Uhoraho rero abwira Musa, ati «Uriya mugabo azicwe; ikoraniro ryose rizamuterere amabuye hanze y’ingando.» 36Ikoraniro ryose rimujyana hanze y’ingando, bamutera amabuye, maze arapfa. Ibyo ni byo Uhoraho yari yategetse Musa.
Incunda zo ku myambaro
37Uhoraho abwira Musa, ati 38«Abayisraheli n’abazabakomokaho bazatere incunda ku misozo y’imyenda yabo. Izo ncunda zirenga ku myenda yabo, bazazidodereho agashumi gatukura. 39Kazabafasha kurema wa musozo; nimuwubona, muzibuka amategeko y’Uhoraho maze muzayakurikize, mwoye gushukwa n’imitima yanyu cyangwa n’amaso yanyu, byabakururira ubuhemu.
40Bityo muzatekereza kubahiriza amategeko yanjye, maze mutunganire Imana yanyu. 41Ndi Uhoraho Imana yanyu, nabakuye mu gihugu cya Misiri kugira ngo mbe Imana yanyu. Ndi Uhoraho Imana yanyu.»

Currently Selected:

Ibarura 15: KBNT

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy