YouVersion Logo
Search Icon

Ibarura 12

12
1Bamaze kuhagera ni bwo Miriyamu na Aroni baneguraga Musa ko yashatse umugore w’Umunyekushi#12.1 umugore w’Umunyekushi: umugore wa Musa yitwaga Sipora akaba uwo mu gihugu cya Madiyani (reba Iyim 2,21); ariko Kushi ni irindi zina ry’igihugu cya Madiyani. Cyakora icyo Miriyamu na Aroni bahoraga Musa, ni uko yari yarashatse umugore w’umunyamahanga utari uwo mu muryango wabo w’Abayisraheli.. 2Baribazaga bati «Ese ubundi Uhoraho yavugishije Musa wenyine? Twebweho ntiyatuvugishije?» Nuko Uhoraho arabyumva. 3Musa yari umugabo uzi kwiyoroshya, nta muntu n’umwe ku isi wamurushaga kwicisha bugufi.
4Uhoraho atungura Musa, Aroni na Miriyamu, arababwira ati «Mwese uko muri batatu mujye ku ihema ry’ibonaniro.» Nuko bose uko ari batatu bajya ku ihema ry’ibonaniro. 5Uhoraho amanukira mu nkingi y’igicu, ahagarara ku muryango w’ihema ry’ibonaniro, maze ahamagara Aroni na Miriyamu, bombi bigira imbere ye. 6Arababwira ati «Nimwumve neza amagambo yanjye: Niba muri mwe harimo umuhanuzi, ni uko jyewe Uhoraho mubonekera nkamwibwira, cyangwa nkamuvugisha mu nzozi. 7Nta bwo rero ari nk’uko ngenzereza umugaragu wanjye Musa; we ni umugabo w’inkoramutima nashinze umuryango wanjye wose. 8Muvugisha imbonankubone bitari mu marenga, nkamwiyereka, bityo akabona ishusho y’Uhoraho. None se mutinyutse mute kunegura umugaragu wanjye Musa?»
9Uhoraho arabarakarira cyane maze aragenda. 10Agacu karazimira hejuru y’ihema ry’ibonaniro, naho Miriyamu we aba yasheshe ibibembe byererana nk’urubura. Aroni arahindukira areba Miriyamu asanga yafashwe n’ibibembe. 11Abwira Musa, ati «Shobuja, ndakwinginze, widushyiraho ingaruka z’icyaha twakoze, dusanzwe turi abapfu, tukaba n’abanyabyaha! 12Ndagusabye Miriyamu ye guhinduka nk’umwana wapfuye akivuka, agasohoka mu nda ya nyina umubiri we waraboze igihande kimwe!»
13Musa atakambira Uhoraho, agira ati «Mana, gira impuhwe umukize!» 14Nuko Uhoraho abwira Musa, ati «Iyo se aba yamuciriye mu maso, ntiyari gukorwa n’isoni iminsi irindwi yose? Noneho rero niyirukanwe mu ngando, namara iminsi irindwi hanze yayo azabone kugaruka mu mwanya we.»
15Miriyamu bamwirukana mu ngando mu gihe cy’iminsi irindwi, imbaga y’Abayisraheli na yo ntiyaba ikivuye aho mbere y’uko agaruka mu mwanya we. 16Nyuma y’ibyo, Abayisraheli bavuye i Haseroti, bajya gushinga ingando mu butayu bwa Parani.

Currently Selected:

Ibarura 12: KBNT

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy