YouVersion Logo
Search Icon

Ibarura 1

1
ABAYISRAHELI BITEGURA KUVA KURI SINAYI
Ibarura rya mbere ry’umuryango wa Israheli
1Ku wa mbere w’ukwezi kwa kabiri kw’umwaka wa kabiri, Abayisraheli bavuye mu gihugu cya Misiri, Uhoraho abwirira Musa mu butayu bwa Sinayi, mu ihema ry’ibonaniro ati 2«Mukore ibarura ry’imbaga yose y’Abayisraheli. Mujye muri buri muryango#1.2 buri muryango . . . buri nzu: ni ya miryango cumi n’ibiri ikomoka ku bahungu cumi na babiri ba Yakobo. Buri muryango wari ugabanyijemo amazu., no muri buri nzu, 3maze mubare abantu bose bafite imyaka makumyabiri n’abayirengeje kandi bashoboye kujya ku rugamba. Wowe na Aroni muzababarure mukurikije imitwe y’ingabo zabo. 4Muzifashishe umuntu umwe wa buri muryango, mbese usanzwe ari umutware w’inzu y’iwabo.
5Dore amazina y’abo bantu muzifashisha: kwa Rubeni ni Elisuri mwene Shedewuri; 6kwa Simewoni ni Shelumiyeli mwene Shurishadayi; 7kwa Yuda ni Nahashoni mwene Aminadabu; 8kwa Isakari ni Netaneli mwene Suwari; 9kwa Zabuloni ni Eliyabu mwene Heloni; 10naho muri bene Yozefu: kwa Efurayimu ni Elishama mwene Amihudi no kwa Manase ni Gamaliyeli mwene Pedasuri; 11kwa Benyamini ni Abidani mwene Gidewoni; 12kwa Dani ni Ahiyezeri mwene Amishadayi; 13kwa Asheri ni Pagiyeli mwene Okrani; 14kwa Gadi ni Eliyasafu mwene Dewuyeli; 15kwa Nefutali ni Ahira mwene Eyinani.» 16Ngabo abari bahagarariye imbaga ari na bo bakuru b’imiryango ya ba sekuruza, bakaba abagaba b’ingabo za Israheli.
17Musa na Aroni rero bafata abo bantu batoranijwe, maze babagira ibisonga byabo. 18Ubwo Musa na Aroni bakoranya imbaga yose, ku wa mbere w’ukwezi kwa kabiri, nuko Abayisraheli batangira umwirondoro w’ibisekuruza#1.18 ibisekuruza: ku Bayisraheli byari ngombwa ko umuntu amenya gukurikiranya abasekuruza be: ni cyo cyemezo yatangaga ngo bemere ko ari uwo mu muryango w’Uhoraho. byabo muri buri muryango na buri nzu. Bagendaga babara amazina y’abagabo bose bafite imyaka makumyabiri n’abayirengeje umwe umwe. 19Mbese nk’uko Uhoraho yari yarabitegetse Musa, ababarurira mu butayu bwa Sinayi.
20Bamaze kubarura bene Rubeni, imfura ya Israheli, mu mazina y’abagabo bose bafite imyaka makumyabiri n’irenga, kandi bashobora kujya ku rugamba, 21mu mazu no mu miryango ya Rubeni yose, basanze ari 46,500.
22Bene Simewoni: bamaze kubarura amazina y’abagabo bose bafite imyaka makumyabiri n’irenga, kandi bashoboye kujya ku rugamba, 23mu mazu no mu miryango ya Simewoni yose, basanze ari 59,300.
24Bene Gadi: bamaze kubarura amazina y’abagabo bose bafite imyaka makumyabiri n’irenga, kandi bashoboye kujya ku rugamba, 25mu mazu no mu miryango ya Gadi yose, basanze ari 45,650.
26Bene Yuda: bamaze kubarura amazina y’abagabo bose bafite imyaka makumyabiri n’irenga, kandi bashobora kujya ku rugamba, 27mu mazu no mu miryango ya Yuda yose, basanze ari 74,600.
28Bene Isakari: bamaze kubarura amazina y’abagabo bose bafite imyaka makumyabiri n’irenga, kandi bashobora kujya ku rugamba, 29mu mazu no mu miryango ya Isakari yose, basanze ari 54,400.
30Bene Zabuloni: bamaze kubarura amazina y’abagabo bose bafite imyaka makumyabiri n’irenga, kandi bashobora kujya ku rugamba, 31mu mazu no mu miryango ya Zabuloni yose, basanze ari 57,400.
32Naho bene Yozefu#1.32 Bene Yozefu: abakomoka kuri Yozefu bari benshi cyane; aho kubateranyiriza mu muryango umwe, babagabanyirije mu miryango ibiri bakurikije amazina y’abahungu be babiri, Efurayimu na Manase (reba Intg 48).: kwa Efurayimu, bamaze kubarura amazina y’abagabo bose bafite imyaka makumyabiri n’irenga, kandi bashoboye kujya ku rugamba, 33mu mazu no mu miryango ya Efurayimu yose, basanze ari 40,500.
34Kwa Manase: bamaze kubarura amazina y’abagabo bose bafite imyaka makumyabiri n’irenga, kandi bashobora kujya ku rugamba, 35mu mazu no mu miryango ya Manase yose, basanze ari 32,200.
36Bene Benyamini: bamaze kubarura amazina y’abagabo bose bafite imyaka makumyabiri n’irenga, kandi bashobora kujya ku rugamba, 37mu mazu no mu miryango ya Benyamini yose, basanze ari 35,400.
38Bene Dani: bamaze kubarura amazina y’abagabo bose bafite imyaka makumyabiri n’irenga, kandi bashobora kujya ku rugamba, 39mu mazu no mu miryango ya Dani yose, basanze ari 62,700.
40Bene Asheri: bamaze kubarura amazina y’abagabo bose bafite imyaka makumyabiri n’irenga, kandi bashobora kujya ku rugamba, 41mu mazu no mu miryango ya Asheri yose, basanze ari 41,500.
42Bene Nefutali: bamaze kubarura amazina y’abagabo bose bafite imyaka makumyabiri n’irenga, kandi bashobora kujya ku rugamba, 43mu mazu no mu miryango ya Nefutali yose, basanze ari 53,400.
44Iyo ni yo mibare y’ababaruwe na Musa na Aroni, na ba batware cumi na babiri uko bagiye bava muri buri muryango wa Israheli. 45Umubare w’abari bagejeje bose ku myaka makumyabiri n’irenga, kandi bashoboye kujya ku rugamba, uko bagiye babarurwa mu mazu yabo yo kwa sekuruza, 46ni 603.550#1.46 ni 603.550: mu gitabo cy’Iyimukamisiri bavugaga 600.000 (reba Iyim 12,37 n’igisobanuro). Iyo mibare barayikabiriza cyane utekereje igihe babaga mu butayu, ariko ihwanye n’uko banganaga batuye mu gihugu cya Kanahani, mu gihe cy’abami babo ari cyo gihe igitabo cyandikiwe. Icyakora, Abayisraheli bo muri buri gisekuru bakundaga kuvuga ko ibohorwa ry’agatangaza mu Misiri ari bo ubwabo ryagiriwe kimwe n’abasokuruza babo (reba Iyim 12,42; 13,8; 13,14).. 47Cyakora abo mu muryango wa Levi, nk’uko basanzwe ari igihumbi cy’umuryango, ntibabaruriwe hamwe n’abandi.
Abalevi bashingwa umurimo wihariye
48Uhoraho abwira Musa, ati 49«Umuryango wa Levi wonyine ntuzawubare, kandi ntuzawubarure hamwe n’abandi Bayisraheli. 50Ahubwo Abalevi uzabashinge imirimo yo mu Ngoro#1.50 Ingoro y’ubushyinguro bw’Isezerano: ni ubundi buryo bwo kuvuga ihema ry’ibonaniro (reba Iyim 25–26; 33,7–11 na 36,8–34). Mu by’ukuri iyo Ngoro yari ihema rigari rigenewe gusengerwamo Imana. Abalevi bashoboraga kuriremura bakarijyana ahandi. y’Ubushyinguro bw’Isezerano, n’ibijyana na yo, n’ibikoresho byayo byose. Bazayiheka, yo n’ibyayo byose, bayiteho, kandi bazagandike bayikikije. 51Ingoro y’Uhoraho nijya guhaguruka, Abalevi bazayiremura, maze nihagarara bayiremekanye. Nihagira utari uwo muri bo uhegera, azicwe. 52Abayisraheli bazagandike buri wese mu ngando ye, hafi y’ibendera rye, bakurikije imitwe y’ingabo. 53Abalevi bonyine bazagandika hirya no hino y’Ingoro y’Ubushyinguro bw’Isezerano, maze bazayiteho. Ibyo bizatuma uburakari bw’Uhoraho butagurumanira Abayisraheli.»
54Abayisraheli bagenza batyo; bakora ibyo Uhoraho yari yategetse Musa byose.

Currently Selected:

Ibarura 1: KBNT

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy