YouVersion Logo
Search Icon

Nehemiya 1

1
1Amagambo ya Nehemiya mwene Hakaliya.
Nehemiya amenya ibyabaye i Yeruzalemu
Mu mwaka wa makumyabiri w’ingoma ya Aritashuweru#1.1 Aritashuweru: ni wa mwami w’Abaperisi, wabategetse muri 465–423 mb. K. Iki gitabo rero, kidutekerereza inkuru y’ibyabaye kuva mu ukuboza 446., mu kwezi kwa Kisilewu, nari mu kigo ntamenwa cy’i Suza. 2Nuko haza Hanani, umwe mu bavandimwe banjye avuye mu gihugu cya Yuda, aherekejwe n’abantu bamwe. Mbabaza ibyerekeye Abayahudi barokotse, abasigaye mu bari barajyanywe bunyago, n’ibyerekeye Yeruzalemu. 3Baransubiza bati «Abarokotse bakaba barahatahukiye, ubu bari mu makuba akomeye kandi barasuzuguwe; inkike za Yeruzalemu zaratengutse#1.3 zaratengutse: inkike za Yeruzalemu zari zaratengaguwe n’Abanyababiloni muri 587, banatwika amarembo yayo. Abayahudi rero, bamaze gutahuka bagerageza kenshi kongera kuzubaka, ariko Abanyasamariya bakabarwanya, ndetse bari baherutse no kubarega ku mwami Aritashuweru, akimara kwimikwa; (reba Ezr 4,6–7 na 23)., n’amarembo yayo barayatwitse.» 4Ngo numve ayo magambo nicara hasi, ndarira kandi mara iminsi myinshi mu kababaro; ngasiba kurya kandi ngasengera imbere y’Imana Nyir’ijuru.
5Ndavuga nti «Ndakwinginze, Uhoraho, Mana Nyir’ijuru, Mana ikomeye kandi igatera ubwoba, wowe ukomeza isezerano ryawe kandi ntuhemukire abagukunda bakanakurikiza amategeko yawe! 6Tega ugutwi kwawe rero, n’amaso yawe yitegereze, kugira ngo wumve isengesho ry’umugaragu wawe. Muri iki gihe ndasengera imbere yawe umunsi n’ijoro, nsabira Abayisraheli, abagaragu bawe, kandi ngashinja ibyaha byabo kuko twagucumuyeho. 7Twaraguhemukiye bikabije kandi ntitwakurikiza amategeko, amateka, n’amabwiriza wahaye Musa umugaragu wawe. 8Ndakwinginze ngo wibuke rya jambo wavugishije Musa umugaragu wawe, ugira uti ’Nimumpemukira, nzabatatanyiriza mu mahanga, 9ariko nimungarukira mugakomeza amategeko yanjye kandi mukayakurikiza, kabone n’aho abajyanywe bunyago banyu bazaba bari inyuma y’ijuru, nzabakoranya maze mbagarure aho nahisemo kugira ngo mpatuze izina ryanjye.’ 10None se, abo si twebwe abagaragu bawe n’umuryango wawe warokoye, ukoresheje ububasha n’imbaraga bitagereranywa by’ukuboko kwawe? 11Ndakwinginze rero, Nyagasani, tega ugutwi isengesho ry’umugaragu wawe, n’iry’abagaragu bawe bashimishwa no kubaha izina ryawe. Ha umugaragu wawe kurangiza neza uyu munsi icyo agamije, kandi wa muntu aze kunyakirana impuhwe!»
Icyo gihe nari nshinzwe kujya mpereza umwami divayi.

Currently Selected:

Nehemiya 1: KBNT

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy