YouVersion Logo
Search Icon

Mariko 1

1
Yohani Batisita yigisha
(Mt 3.1–12; Lk 3.1–18)
1Intangiriro y’Inkuru Nziza ya Yezu Kristu, Umwana w’Imana#1.1 Umwana w’Imana: muri make, dore ubutumwa Mariko ashaka kutugezaho: uwemera ko Yezu ari Kristu (Uwasizwe n’Imana, Umukiza) akaba n’Umwana w’Imana, aba yakiriye Inkuru Nziza izamukiza.. 2Mu gitabo cya Izayi umuhanuzi#1.2 Izayi Umuhanuzi: mu by’ukuri Mariko abanza gusubira mu magambo yavuzwe na Malakiya 3.1, hanyuma agasubira mu ya Izayi 40.3., handitswemo ngo
«Dore nohereje intumwa yanjye mbere yawe,
kugira ngo izagutegurire inzira.
3 Ni ijwi ry’uvugira mu butayu aranguruye ati
’Nimutegure inzira ya Nyagasani,
muringanize aho azanyura!’»
4Nuko Yohani Batisita atunguka mu butayu yamamaza mu bantu batisimu yo kwisubiraho kugira ngo bakire ibyaha. 5Maze intara yose ya Yudeya ikagenda imugana, n’abaturage bose ba Yeruzalemu. Nuko bakabatizwa na we mu ruzi rwa Yorudani, babanje kwirega ibyaha byabo.
6Yohani yambaraga umwenda uboheshejwe ubwoya bw’ingamiya#1.6 Ubwoya bw’ingamiya: Yohani Batisita yambaraga nk’abahanuzi ba kera; cyane cyane nka Eliya (2 Bam 1.8), kugira ngo yerekane ko akomeza ubutumwa bwabo., agakenyeza umukoba; yatungwaga n’isanane n’ubuki bw’ubuhura. 7Yamamazaga avuga ati «Uje ankurikiye andusha ububasha; sinkwiye no kunama ngo mfundure udushumi tw’inkweto ze. 8Jyewe nababatirishije amazi, naho We azababatirisha Roho Mutagatifu.»
Yezu abatizwa
(Mt 3.13–17; Lk 3.21–22)
9Muri iyo minsi Yezu ava i Nazareti ho muri Galileya, aza kubatizwa na Yohani muri Yorudani. 10Akiva mu mazi, abona ijuru rirakingutse na Roho Mutagatifu amumanukiraho nk’inuma. 11Nuko ijwi rituruka mu ijuru, riti «Uri Umwana wanjye nkunda cyane unyizihira.»
Yezu ashukirwa mu butayu
(Mt 4.1–11; Lk 4.1–13)
12Ako kanya Roho Mutagatifu amuganisha mu butayu. 13Ahamara iminsi mirongo ine, ashukwa na Sekibi. Yahabanaga n’inyamaswa, abamalayika bakamuhereza.
Yezu yamamaza Inkuzu Nziza mu Galileya
(Mt 4.12–17; Lk 4.14–15)
14Yohani amaze gutangwa, Yezu aza mu Galileya. Yamamaza Inkuru Nziza y’Imana, avuga ati 15«Igihe kirageze, none Ingoma y’Imana iregereje#1.15 Ingoma y’Imana iregereje: Yezu aramenyesha abantu ko ubu ngubu, kubera urukundo rwayo rutagereranywa, Imana ibahamagarira kwisubiraho, bakamenya ko ari Yo Mwami wabo. Hahirwa rero abayitaba!. Nimwisubireho maze mwemere Inkuru Nziza!»
Yezu atora abigishwa bane ba mbere
(Mt 4.18–22; Lk 5.1–11)
16Uko yagendaga akikiye inyanja ya Galileya, abona Simoni na Andereya murumuna we; bariho baroha inshundura mu nyanja, kuko bari abarobyi. 17Yezu arababwira ati «Nimunkurikire, nzabagira abarobyi b’abantu.» 18Ako kanya basiga aho inshundura zabo, baramukurikira.
19Yigiye imbere gatoya, abona Yakobo, mwene Zebedeyi, na Yohani murumuna we; bariho batunganya inshundura zabo mu bwato. 20Ako kanya arabahamagara. Nuko basiga se Zebedeyi mu bwato, hamwe n’abakozi be, baramukurikira.
Yezu agaragaza ububasha bwe
(Lk 4.31–37)
21Bagera i Kafarinawumu#1.21 Kafarinawumu: ni umugi wari ukomeye muri icyo gihe, uri ku nkombe y’iburengerazuba bw’inyanja ya Galileya (reba ikarita).. Nuko ku munsi w’isabato, Yezu yinjira mu isengero, arigisha. 22Batangariraga inyigisho ze, kuko yabigishaga nk’umuntu ufite ububasha, utameze nk’abigishamategeko babo.
23Ubwo nyine mu isengero ryabo hakaba umuntu wahanzweho na roho mbi. Nuko itera hejuru iti 24«Uradushakaho iki, Yezu w’i Nazareti? Waje kuturimbura! Nzi uwo uri we: uri Intungane y’Imana#1.24 Intungane y’Imana: Yezu ni we unyura Imana ku buryo bw’umwihariko, kubera ko asumbya bose ubutungane.25Yezu ayibwira ayikangara, ati «Ceceka, kandi uve muri uwo muntu!» 26Nuko iyo roho mbi iramutigisa cyane, imusohokamo ivuza induru. 27Bose barumirwa, bituma babazanya bati «Ibi ni ibiki? Mbega inyigisho nshya itanganywe ububasha! Arategeka na roho mbi, zikamwumvira!» 28Nuko bidatinze, inkuru ye ikwira mu ntara yose ya Galileya.
Yezu akiza nyirabukwe wa Petero
(Mt 8.14–15; Lk 4.38–39)
29Bakiva mu isengero, bajya kwa Simoni na Andereya, bari kumwe na Yakobo na Yohani. 30Ubwo rero nyirabukwe wa Simoni yari aryamye, ahinda umuriro. Bahita babwira Yezu iby’uburwayi bwe. 31Ni ko kumwegera, amufata ukuboko aramuhagurutsa. Nuko umuriro urazima, atangira kubazimanira.
Yezu akiza abarwayi benshi
(Mt 8.16–17; Lk 4.40–41)
32Bugorobye, izuba rimaze kurenga, bamuzanira abarwayi bose n’abahanzweho na roho mbi; 33mbese umugi wose ukoranira imbere y’umuryango. 34Nuko akiza abarwayi benshi bari bababajwe n’indwara z’amoko menshi, kandi yirukana roho mbi nyinshi, ariko akazibuza kumuvuga, kuko zari zizi uwo ari we#1.34 zizi uwo ari we: izo roho mbi zizi neza ko Yezu ari Uwoherejwe n’Imana, akaba n’Intungane yayo. Ariko akazibuza kubyamamaza mu bantu, kuko bo badategereje Umukiza wabagarura mu nzira igana Imana, ahubwo bakaba bategereje umutware uzabakura mu maboko y’Abanyaroma, maze akongera gushinga ubwami muri Israheli. Yezu we ntashishikajwe no kuba Umukiza w’abantu kuri ubwo buryo..
Yezu ava i Kafarinawumu
(Mt 4.23; Lk 4.42–44)
35Bukeye bwaho Yezu abyuka mu rukerera, arasohoka, ajya ahantu hiherereye, nuko arasenga. 36Simoni na bagenzi be bajya kumushakashaka. 37Bamubonye, baramubwira bati «Rubanda rwose ruragushaka.» 38We rero arabasubiza ati «Nimucyo tujye ahandi, mu nsisiro za hafi, na ho mpamamaze Inkuru Nziza, kuko ari cyo cyanzanye#1.38 cyanzanye: ni ukuvuga ko ari bwo butumwa yahawe n’Imana.39Nuko azenguruka Galileya yose, yamamaza Inkuru Nziza mu masengero yabo, kandi yirukana roho mbi.
Yezu akiza umubembe
(Mt 8.1–4; Lk 5.12–16)
40Umubembe aza amugana, apfukama imbere ye, amwinginga agira ati «Ubishatse wankiza!» 41Yezu amugirira impuhwe, arambura ukuboko amukoraho; avuga ati «Ndabishatse, kira!» 42Ako kanya ibibembe bimuvaho, arakira. 43Yezu aramwihanangiriza, amusezerera ako kanya, 44amubwira ati «Uramenye ntugire uwo ubibwira, ahubwo genda, wiyereke umuherezabitambo#1.44 wiyereke umuherezabitambo: reba Mt 8.4 (n’igisob.) kandi uture ibyo Musa yategetse abahumanuwe, maze bibabere icyemezo cy’uko wakize.» 45We ariko, ngo amare kugenda, atangira gutangaza no gukwiza hose iyo nkuru, bituma Yezu atagishoboye kwinjira mu mugi ku mugaragaro, ahubwo yigumira ahantu hadatuwe; akaba ari ho abantu bamusanga, baturutse impande zose.

Currently Selected:

Mariko 1: KBNT

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy